Senderi yasubije abakeka urukundo rw’ibanga hagati ye na Gaby Kamanzi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Senderi yasubije abakeka urukundo rw’ibanga hagati ye na Gaby Kamanzi

Senderi yasubije abakeka urukundo rw’ibanga hagati ye na Gaby Kamanzi

Kuri uyu wa kabiri umuhanzi Senderi yashyize ifoto ya Gaby Kamanzi kuri Instagram ye arenzaho amagambo meza amutaka biteza urujijo mu bakunzi be batangira kwibaza niba  yaba ari gutereta uyu muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Mu magambo meza aryoheye ugutwi aherekeje ifoto ya Gaby Kamanze Senderi yagize ati :

"Nkunda uko usazwe n’ ubuntu bw’ Imana, nkunda inseko yawe, nkunda indeshyo yawe, nkunda indirimbo zawe, mbese nkunda uko usa nezaaaa."

Abakurikira Senderi kuri instagram bahise batangira kumubaza ibibazo byinshi , icyagarutse cyane cyamubazaga niba yaba ari mu rukundo na Gaby Kamanzi nawe utajya ukunda kugaragaza uko ahagaze mu rukundo.

Nyuma yo kubona iyi foto yateje impaka umunyamakuru wa Eachamps yavugishije Senderi amubaza niba hari umubano wihariye yaba afitanye na Gaby Kamanzi abyamaganira kure.

Ati: ” Ngewe nkunda indirimbo ze, abakeka ko twaba turi mu rukundo ntago ari ukuri namenyereye kuvugwa neza cyangwa nabi nibivugire  ubabwire ko Gaby ari umukobwa mwiza ukunda imana kandi nkunda indirimbo ze“

Ifoto n'amagambo senderi yashyize kuri instagram ye

11/Jan/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content