Ubutumwa bwa Cristiano nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi | eachamps rwanda

Ubutumwa bwa Cristiano nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi

Ubutumwa bwa Cristiano nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi

Cristiano Ronaldo umunya-Portugal ukinira ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Portugal yagize icyo atangaza bwa mbere nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi ‘FIFA Best men’s Player’.

Iki gihembo Cristiano yacyegukanye ahigitsi Lionel Messi bahora bahanganye na Antoine Griezmann mu birori byabereye I zurich mu Busuwisi.

Mu butumwa bwa mbere yashyize hanze nyuma yo gutwara iki gihembo Cristiano yagarutse by’umwihariko ku bamufashishe kwegukana iki gihembo aribo bakinnyi n’abatoza  Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Portugal.

Yagize ati: Ntibishoboka ko watwara igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi utabifashijwemo n’abakinnyi mukinana n’abatoza bankurikirana umunsi ku munsi, ndabashimiye bose mbikuye ku mutima na buri wese ukunda Cristiano.

Cristiano Ronaldo yatwaye iki gihembo nyuma yo guhirwa n’umwaka wa 2016 aho yegukanye Uefa champions league muri Real Madrid atwara na Euro ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Portugal anabereye kapiteni.

Umukunzi we Georgina Rodriguez n’umuhungu we Cristiano jr bari baje kumushyigikira mu birori byo gutanga iki gihembo

Tags

11/Jan/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content