Umuhanzikazi Perrie Edwards yemeje urukundo rwe na Oxlade-Chamberlain | eachamps rwanda

Umuhanzikazi Perrie Edwards yemeje urukundo rwe na Oxlade-Chamberlain

Umuhanzikazi Perrie Edwards yemeje urukundo rwe na Oxlade-Chamberlain

Umuhanzikazi w’ Umwongereza Perrie Edwards wahoze akundana na Zayn wahoze mu itsinda rya One Direction bagatandukana yamaze kwemeza umukunzi we mushya abinyujije kuri instagram ye.

Umukinnyi ukinira ikipe ya Arsenal Oxlade-Chamberlain w’ imyaka 23 bidasubirwaho niwe mukunzi wa Perrie Edwards nawe w’ imyaka 23.

Hari hashize iminsi mike havugwa urukundo rwa Chamberlain na Perrie ariko bo bakabinyomoza bavuga ko ari ibihuha nta rukundo bafitanye ari ubucuti busanzwe.

Nubwo bakomeje guhakana iby’ urukundo rwabo byaje kurangira umuhanzikazi w’ icyamamare mu bwongereza Perrie Edwards kwifata bimunaniye yemeza ko akundana na Chamberlain. Uyu mukobwa ukiri muto yatangaje ibi nyuma yaho atandukaniye na Zayn umwe mu basore bari bagize itsinda rya One Direction aza kurivamo kuri ubu akora umuziki ku giti cye.

Perrie Edwards uri mu rukundo na Alex-Oxlade Chamberlain

Alex - Oxlade Chamberlain ari mu munyenga w'u rukundo na Pierre

Ikindi kimenyetso cyahamije urukundo hagati y’ibibyamamare bibiri nuko mu cyumweru gishize uyu mukobwa aribwo yatangiye gukurikiranira Chamberlain ku rukuta rwe rwa Instagram ibintu byatunguye benshi kuko bitari bisanzwe.

Perrie yatandukanye na Zyan muri 2015 kuva icyo gihe akaba yari yaragize ubwiru umukunzi we mushya.

Perrie Edwards yavutse taliki ya 10 Nyakanga/ 1993 avukira mu mujyi wa South Shields mu gihugu cy’ Ubwongereza. Mu ndirimbo ze zagiye zimenyekana harimo indirimbo Secret love song, Hair, Shout out to my Ex ndetse n’ izindi nyinshi.

Tags

11/Jan/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content