Chris Brown na Soulja Boy bashobora kuzateranira ibipfunsi i Dubai | eachamps rwanda

Chris Brown na Soulja Boy bashobora kuzateranira ibipfunsi i Dubai

Chris Brown na Soulja Boy bashobora kuzateranira ibipfunsi i Dubai

Ibyamamare bibiri muri muzika y’Amerika, Chris Brown na Soulja Boy banzuye kutazarwanira i las vegas nkuko byari byitezwe ku bw’ibyo bashobora guteranira ibipfunsi mu mujyi wa Dubai.

Kurebana ay’ingwe hagati yaba bahanzi byatangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu cyumweru gishize ubwo Soulja Boy yibasiraga Chris Brown abinyujije kuri Twitter ye aramutuka aramwandangaza.

Uko ikibazo cyatangiye

Imva n’imvano yo guterana amagambo hagati yaba basore kugeza aho bafatiye umwanzuro wo kujya mu mitsi bagaterana ibipfunsi  yabaye ifoto  Karrueche Tran wahoze akundana na Chris Brown yashyize kuri instagram ye Soulja Boy arayikunda (Like) birakaza Chris Brown.

Chris Brown yahise ahamagara Soulja Boy igitaraganya akimara kubona ko yakunze ifoto ya Karrueche amubwira ko ashaka ko baterana ibipfunsi. Soulja Boy nawe yahise yandika amagambo ashototora Chris Brown avuga ko yabaye imbata y’ibiyobyabwenge udasize n’uburaya.

Bakomeje guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga Chris Brown nawe amusubiza avuga ko uko Soulja Boy asa byonyine bigaragaza ko anyway ibiyobyabwenge bimurusha imbaraga.

Byarangiye bafashe umwanzuro wa kigabo bemera kuzaterana ibipfunsi imbona nkubona muri sitade ikinirwamo umukino w’iteramakofe kugirango n’abakunzi bawo bazabashe kuza kuwureba.

Ibyamamare byinshi byagiye bigaragaza ko uyu mukino biwutegerezanyije amatsiko menshi, ku ikubitiro Floyd Mayweather yagaragaje ko ashyigikiye Soulja Boy ndetse yiteguye kumutoza kugirango azabashe gukubita Chris Brown.

Iyi niyo foto ya Karrueche Tran yakuruye umwiryane hagati ya Chris Brown na Soulja Boy

Umurwano wabo ushobora kubera  i Dubai

Nkuko Tmz dukesha iyi nkuru yabitangaje ngo impamvu ikomeye igiye gutuma aba bahanzi bashobora guteranira ibipfunsi I Dubai,  ni uko hari amategeko agenga umukino w’iteramakofe muri Amerika , rimwe muri yo ni uko abagiye kurwana banza bagapimwa niba badakoresha ibiyobyabwenge mu gihe bizwi ko Chris Brown na Soulja Boy basanzwe babikoresha.

Nyuma yo gusanga iri tegeko ribabereye imbogamizi bahisemo gushaka ahandi barwanira hatari muri Amerika  niko guhitamo ko wazabera i Dubai.

Uyu murwano bazawusaruramo ama miliyoni y’amadorari

Nubwo igiciro cyo kwinjira muri uyu mukino kitaramenyekana ngo kizaba kiri hejuru cyane kandi byitezwe ko abakunzi baba bahanzi bazawitabira ku bwinshi.

Amakuru ava mu ncuti zahafi zaba basore ngo ni uko amafaranga yose bazakura muri uyu mukino bashobora kuzayakoresha mu bikorwa byo gufasha abatishoboye .

Chris Brown yiteguye guterana ibipfunsi na Soulja Boy

Soulja Boy yatutse Chris Brown aramwandagaza 

 

 

 

 

 

 

Tags

11/Jan/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Aaron
mwatubwira itarik bazarwaniraho
Mugabukuze
Uko byagenda kose Chris Brown ndamushyigikiye azakosora Soulja Boy!
Sponsored Content