Nguila Etienne Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yatangiye imyitozo | eachamps rwanda

Nguila Etienne Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yatangiye imyitozo

Nguila Etienne Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yatangiye imyitozo

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yo kwitegura imikino Nyafurika ndetse na shampiyona igeze ku munsi wa 13 aho yitegura kwakira ikipe ya Etincelles umukino uzabera kuri stade ya Kigali I Nyamirambo ikazahita ikurikizaho APR FC.

Amakuru dukesha urubuga rwa Rayon Sports nuko mu myitozo yo kuri uyu munsi abakinnyi bamwe bari bafite utubazo tw’ uburwayi bagarutse mu myitozo ndetse n’ umwataka mushya baheruka kugura avuye mu gihugu cya Cameroon  nawe yatangiye imyitozo muri iyi kipe.

Mu bakinnyi bagarutse mu myitozo harimo Kwizera Pierrot wari ufite akabazo cy’ uburwayi. Hiyongereyeho Munezero Fiston na Irambona bari bujuje amakarita atatu y’ umuhondo kuko mu mukino uheruka batari bagaragaye mu kibuga ubwo Rayon Sports yatsindaga ikipe ya Pepiniere FC.

Mu bakinnyi bitabiriye imyitozo yo kuri uyu munsi hagaragayemo umukinnyi mushya w’ umwataka mushya ukomoka mu gihugu cya Cameroon witwa Nguila Etienne.

Muri iyi myitozo hari harimo n’undi mukinnyi ukomoka muri Ghana ariwe Faisal. Aba bakinnyi bose ba nibo Rayon Sports izifashisha mu mikino Nyafurika izaba muri uyu mwaka guhera mu kwezi kwa kabiri. Twabibutsako Ikipe ya Rayon Sports yatomboye ikipe ya Al Salam Wau yo muri Sudani y’epfo.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura imikino Nyafurika, ari nako ikomeza kuzirikana umukino ukomeye ifite muri uku kwezi taliki ya 21 aho izakina na mukeba wayo APR FC.

Nguila Etienne wambaye icyatsi n'umweru n'akajire ka orange yatangiye imyitozo muri Rayon sports

Tags

11/Jan/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(4)
peter brees
Yewana nibyo ikipe ikora nibizima2
peter brees
Yewana nibyo ikipe ikora nibizima2
peter brees
Yewana nibyo ikipe ikora nibizima2
sharifu ngabonziza
bazanye uvuyernmukademi rntuzabatureba
Sponsored Content