Itariki The Ben yari kuzasubirira muri Amerika yahindutse – Impamvu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Itariki The Ben yari kuzasubirira muri Amerika yahindutse – Impamvu

Itariki The Ben yari kuzasubirira muri Amerika yahindutse – Impamvu

Itariki The Ben yari kuzasubira muri Amerika  yahindutse kubera gahunda y’ibindi bitaramo agomba kubanza gukorera mu z’indi ntara z’u Rwanda nyuma y’icyo yakoreye i Kigali.

The Ben uri mu Rwanda nyuma y’imyaka 6 atahakandagiza ibirenge akomeje kuhagirira ibihe byiza nyuma y’igitaramo yakoreye muri parking ya stade amahoro agiye gukorera mu Rwanda ibindi bitaramo mbere y’uko afata rutemikirere ngo asubire muri Amerika aho asigaye atuye .

Amakuru yizewe agera kuri Eachamps aravuga ko itariki The Ben yari kuzasubirira muri Amerika y’igijwe inyuma kubera ibindi bitaramo agomba kubanza gukorera mu Rwanda nyuma yo kumvikana  na EAP yamuzanye mu Rwanda na sosiyete y’itumanaho izabafasha muri ibi bitaramo.

Ibi bitaramo bishobora kuzaba tariki ya 18 niya 21 uku kwezi  harimo ikizabera i Gisenyi byarangira The Ben akabona kwerekeza muri Amerika.

The Ben yageze mu Rwanda tariki ya 24 ukuboza 2016 , yakoreye igitaramo muri Parking ya Stade Amahoro tariki 1 mutarama uyu mwaka abakunzi b’umuziki bamwereka urukumbuzi bari bamufitiye bakitabira ku bwinshi.

Uyu muhanzi aherutse gushyira hanza indirimbo nshya yise Roho yanjye nayo irimo ubutumwa bw’urukundo akaba aherutse gutangaza ko amashusho yayo azayafata nasubira muri Amerika

 

Tags

11/Jan/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content