Igikorwa cyo gutegura Nyampinga wu Rwanda wa 2017 kirarimbanyije | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Igikorwa cyo gutegura Nyampinga wu Rwanda wa 2017 kirarimbanyije

Igikorwa cyo gutegura Nyampinga wu Rwanda wa 2017 kirarimbanyije

Kuri uyu munsi taliki ya 12 nibwo habayeho inama y’ abategura igikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda hamwe n’ itangazamakuru aho bavugaga ku gikorwa cyo gutegura Nyampinga mushya uzasimbura Mutesi Jolly uri kurangiza igihe yagenewe.

Nkuko hari hashize igihe gito hari igikorwa cyo kwiyandikisha kuri ba Nyampinga bifuza guhatanira ikamba rya 2017. Muri iki cyumweru nibwo hazatangira igikorwa cyo guhitamo abakobwa biyandikishije muri buri ntara zose z’ igihugu.

Imiterere ya gahunda izazenguruka igihugu hatoranywa abakobwa bahiga abandi mu buranga no mu bwenge bazahagararira intara zabo. Kugeza ubu amakuru atangwa na Rwanda Inspiration Back Up nuko hamaze kwiyandikisha abakobwa bari hejuru y’ ijana. Intara zifite abakobwa benshi biyandikishije harimo umujyi wa Kigali n’ intara y’ iburasirazuba.

Ubanza ni Ishimwe Dieudonne wa Rwanda Inspirational back up na Theonestine uhagarariye Cogebank hamwe na Miss jolly

Taliki ya 14 Mutarama 2017 iki gikorwa kizaba kiri kubera mu karere ka Rubavu mu ntara y’ iburengerazuba. Bukeye bwaho taliki ya 15 hazakurikiraho intara y’ amajyaruguru igikorwa nyirizina kibere mu karere ka Musanze.

Mu cyumweru gikurikiyeho gahunda zizakomeza aho bazajya mu ntara y’ amajyepfo mu karere ka Huye bizaba ari taliki ya 21. Nyuma yo kuva mu ntara y’ amajyepfo hazakurikizwaho abatuye mu ntara y’ iburasirazuba igikorwa kibere mu karere ka Kayonza taliki ya 22. Igikorwa cyo guhitamo abakobwa bahagarariye buri ntara kizasorezwa mu mujyi wa Kigali ku italiki ya 28.

Iki ni ikirango gishya cya Miss Rwanda 2017

Abakobwa batazwi umubare bazaba bamaze gutorwa bose bazahita bitegura aho hazabaho igikorwa cya Pre-selection ku italiki ya 4 Gashyantare bikabera kuri Petit stadei Remera. Aha ho bazatoranya umubare w’ abakobwa 15 bazahita bajyanwa hamwe muri Boot camp izabera muri Golden Tulip la Palisse iherereye I Nyamata.Boot camp izatangira taliki ya 12 Gashyantare irangire ku italiki ya 24 bitegura umunsi wa nyuma w’ italiki ya 25 hagahita hatangazwa Nyampinga w’u Rwanda wa 2017. Iki gitaramo cya nyuma cyo gutoreraho Nyampinga kizabera mu ihema rya Camp Kigali.

Nkuko bisanzwe umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda ari Cogebank hatangajwe ibihembo bizahabwa umukobwa uzaba yabashije kwegukana iri kamba. Umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda yavuze ko Nyampinga uzatorwa ntakizahinduka ho azakomeza guhabwa amafaranga y’ umushahara wa buri kwezi ungana n’ ibihumbi magana inani (800.000frw), ahabwe n’ imodoka ifite agaciro ka Milliyoni 15 z’ Amanyarwanda.

Iyi niyo modoka izahembwa Nyampinga uzahiga abandi mu mwaka wa 2017

Mu bihembo ba Nyampinga bazahabwa muri uyu mwaka wa 2017 nta kizahinduka kuko haba ubwoko bw’ imodoka ni bumwe ndetse na Nyampinga azaguma mu maboko n’ inyunganizi yabashinzwe iki gikorwa aribo Rwanda Inspiration Back up. Kimwe mu bintu byahindutse twavuga bitazagaragara muri iri rushanwa rya Nyampinga wa 2017 nuko hahinduwe ikirango kirushanwa havanwaho icyari gisanzwe hakorwa ikindi gishyashya. 


Mu butumwa Miss Jolly yatanze kuri ba Nyampinga bagiye guhatanira ikamba rya 2017 yabanje kugaruka kubikorwa yagiye ageraho avuga ko nta pfunwe atewe n’ ibikorwa yakoze. Ubutumwa yageneye abana b’ abakobwa bose muri rusange ni ukubasaba ko bagakwiriye kwitabira iki gikorwa cya Nyampinga bakabasha guhagararira u Rwanda ahantu ahariho hose.

Tags

12/Jan/ 2017,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content