Rihanna yashyize hanze umubavu yageneye igitsina gore kuri Saint Valentin | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Rihanna yashyize hanze umubavu yageneye igitsina gore kuri Saint Valentin

Rihanna yashyize hanze umubavu  yageneye igitsina gore kuri Saint Valentin

Robyn Rihanna Fenty uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Rihanna umuhanzikazi w’ikirangirire ku isi ufite inkomoko mu birwa bya Barbados yashyize hanze umubavu yise ‘Kiss’ nk’impano yageneye ab’igitsina gore ku munsi w’abakundanye [Saint Valentin].

Kiss cyangwa Kiss by Rihanna ni umubavu (Perfume) ukorwa na Rihanna by’umwihariko yageneye ab’igitsina gore. Uyu mubavu Rihanna awushyira ku isoko mu byiciro ubu hari hagezweho ikiciro cya gatatu cyawo ari nacyo uyu muhanzikazi avuga ko ari mpano yageneye ab’igitsina gore kugirango ku munsi w’abakundanye bazabe bahumura neza bibaheshe amanota meza imbere y’abakunzi babo.

Rihanna yanditse kuri instagram ye amenyesha abamukurikira ko mu gihe umunsi w’abakundanye (saint valentin) wegereje yamaze gushyira hanze ikiciro cya gatatu cy’umubavu yise Kiss by Rihanna nk’impano ikomeye yageneye ab’igitsina gore kugirango bazabashe guhumura neza kuri uyu munsi w’abakundanye.

Usibye ubuhanzi, Rihanna akomeje kwigaragaza mu byinjyanye no kumurika no guhanga imideli n’ubucuruzi bw’imibavu . Nabyo akaba abisaruramo akayabo k’amadorari nyuma ya muzika.

18/Jan/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
miterbox adam
fantamagrolias,i love u.
miterbox adam
fantamagrolias,i love u.
miterbox adam
fantamagrolias,i love u.
Sponsored Content