Maroc irashinja DRC gukoresha amarozi ku mukino w’ abahuje ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Maroc irashinja DRC gukoresha amarozi ku mukino w’ abahuje ‘Amafoto’

Maroc irashinja DRC gukoresha amarozi ku mukino w’ abahuje ‘Amafoto’

Kuwa mbere w’ iki cyumweru nibwo ikipe y’ igihugu ya Congo Kinshasa yakinaga na Maroc mu mikino y'igikombe cy'afurika ,muri uyu mukino haje kugaragara amarozi muri kibuga ubwo umuntu utazwi yinjiraga mu izamu rya Maroc akahashyira agapfunyika.

Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ni imwe mu makipe ari mu irushanwa ry'igikombe cy'afurika (AFCON) aho ibarizwa mu itsinda rya C ihuriwemo na Maroc, Cote d’ ivoire na Togo.

Imikino ibanza yo mu matsinda yamaze kuba aho muri iri tsinda ikipe ya Congo ku mukino wa mbere yahuye na Maroc  umukino urangira DRC itsinze igihugu cya Maroc igitego kimwe ku busa.

Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 51 haje umuntu avuye ku ntebe y’ abasimbura ba Congo ajya mu izamu rya Munir Mohamedi umuzamu wa Maroc ahashyira agapfunyika imbere mu rucundura ku ruhande rw’ iburyo bw'izamu.

Uyu mugabo wirengagije kamera zamurebaga agakora ibi bisa nk'amahano, akimara kubikora nyuma y’ iminota mike ikipe ya Congo yaje guhita ibona igitego. Iki gitego cyatsindiwe hamwe hari hashyizwe agapfunyika iburyo bw’ izamu.

Kuri uyu munsi taliki ya 19 Mutarama 2017, nibwo umuzamu wa Maroc yatangaje ko ikipe ya Congo yabatsinze bikekwa ko  yakoresheje amarozi itigeze ibatsindisha ubuhanga bwayo bitewe nako gapfunyika bashyize inyuma ye.

Ikipe ya Congo izongera gukina umukino wayo wa kabiri ku munsi wejo aho izakina n’ ikipe ya Cote D’ ivoire ku isaha y’ isakumi n’ ebyiri zo mu Rwanda.

Iyi foto irerekana umuntu utazwi uhagarariye ikipe ya Congo ajya mu izamu rya Maroc akahashyira agapfunyika

Nyuma yuko hashyizwe agapfunyika mu izamu ikipe ya Congo yahise ibona igitego

Abafana ba Congo bagiye gushyigikira ikipe yabo muri Gabon

Tags

19/Jan/ 2017,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
pundingom
buriya compétition zose ziba zikeneye technique nyinshi; yewe nurugamba rwamasasu akenshi abasirikare bajya mubapfumu; uzarebe nabahanzi bose babijyamo; ikibabaje nuko leta idahana ibyamarozi ; umuti nugusenga gusa
IRERE RUSAKARA LEO
BAZAYIHANE WASANGA NU RWANDA ARUKO BADUKUYEMO MURI CHAN 2016
Pundingom 8 months ago
DRC irusha urwanda umupira kure! baroga bataroga Amavubi nabana ba Léopard!
Vyizigiro Dos santos
Nimba vyoba arivyo bakwiye gufatirwa ibihano kuko ntabirozi byemewe murukino rwumupira
Pundingom 8 months ago
Leta ntihana ibyamarozi, come down my dear!
Er buiizy
Ibyo birozi bya congo ni dangr nabo bapfumu babafana babifitem uruhare uwabanyejyerez
Pundingom 8 months ago
Niki kikubwira ko amavubi atajya aroga?
Sponsored Content