Irina Shayk wakundanye na Cristiano atwite inda nkuru | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Irina Shayk wakundanye na Cristiano atwite inda nkuru

Irina Shayk wakundanye na Cristiano atwite  inda nkuru

 Irina Valeryevna Shaykhlislamova [Irina Shayk ] wamenyekanye cyane ubwo yakundanaga n’ umukinnyi Cristiano Ronaldo nyuma yaho bakaza gutandukana atwite inda nkuru y'umukinnyi wa filime Bradley Cooper.

Irina w’ imyaka 31 ni umunyamidelikazi mpuzamahanga ufite inkomoko mu gihugu cy’ Uburusiya. Uyu mukobwa yagiye akundana n’ abasore benshi b'ibyamamare nyuma bakaza gutandukana , gusa kuri ubu uyu mukobwa atwite inda y' umukinnyi wa film Bradley Cooper bigaragaza ko urukundo rwabo rwashinze imizi.

Irina na Bradley bakundanye guhera mu mwaka wa 2015

Bwa mbere byagaragaye ko atwite ubwo yafotorwaga ari ku kibuga cy’ indege mu mujyi wa Los Angeles. Irina watandukanye na Cristiano nyuma yaho yakundanye na Bradley Cooper ari nawe bakiri kumwe magingo aya.

Bradley Cooper ni umugabo w’ imyaka 42 akaba ari umukinnyi wa film yakundanye na Irina Shayk nyuma yo gutandukana n’ umugore we babanaga mu 2007.

Ku myaka 31 Irina yiteguye kwibaruka umwana we wa mbere

Bradley na Irina bakundanye mu mwaka wa 2015 urukundo rwabo ruravugwa cyane bamwe bishimira umubano wabo babashimira ko baberanye. Igihamya ko aba bombi bashimanye cyane nuko Irina yemeye kubyarira Cooper mu gihe abandi basore bakundanye barimo na Cristiano ntawigeze umutera inda.

Irina Shayk atwite inda nkuru

Tags

20/Jan/ 2017,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
kwitonda
BAZASHAKANE KUKO NUBUNDIBARAKUNDANA KBS
Sponsored Content