Yvan Buravan ari gusubiranamo 'Just Dance' na A.Y wo muri Tanzania | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Yvan Buravan ari gusubiranamo 'Just Dance' na A.Y wo muri Tanzania

Yvan Buravan ari gusubiranamo 'Just Dance' na A.Y wo muri Tanzania

Burabyo Dushime Yvan uzwi ku mazina y’ ubuhanzi nka Yvan Buravan akomeje kwagura ibikorwa bye aho kuri ubu ari gusubiramo indirimbo ye  Just Dance afatanyije n’ umuhanzi w’ icyamamare AY wo mugihugu cya Tanzaniya.


Yvan Buravan ni umuhanzi nyarwanda umaze gukundwa mu ndirimbo zinyuranye zirimo iyitwa “ Malaika” “ Bindimo”, “ Ni njye nawe” n’izindi. Ubu ari mu gusubiranamo indirimbo ye Just Dance (Remix) aho izajya hanze mu minsi mike iri mbere kuko yamajije gukorwa.

Uyu niwe mukobwa wagaragaye mu mashusho ya Just Dance nawe arakunzwe Tanzaniya


Buravan yatangajeko barimo gukora iyo ndirimbo mu buryo bw’ amajwi n’ amashusho ikaba izajya hanze mu minsi micye iri imbere.
Buravan yakomeje avuga ko yizeye ko iyo ndirimbo izakundwa cyane kuko AY ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri aka karere ka Afurika y’ iburasirazuba kandi anashoboye.

Iyi ndirimbo iri gukorwa na Pastor P mu buryo bwa majwi aho yamajije no kuva mu gihugu cya Tanzaniya gufata amajwi ya AY.

24/Jan/ 2017,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(2)
@DJMaisha
Is Good if it's really true.
claude
Abanyarwanda ibyabo tuzajya tubibara tubibonye, mwatubwiye indirimbo ya urban boyz na patoranking irahera. mutubwira iya meddy na sauti sol yaraheze, ntibakaturagire.
Sponsored Content