Nyuma yo gusubika Album, Young Grace agiye gushinga Televiziyo ye bwite | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Nyuma yo gusubika Album, Young Grace agiye gushinga Televiziyo ye bwite

Nyuma yo gusubika Album, Young Grace agiye gushinga Televiziyo  ye bwite

Abayizera Grace uzwi nka Young Grace mu muziki nyuma yo gusubika igitaramo cyo kumurika album yari afite mu mwaka washize wa 2016 mu kuboza, ngo ubu agiye gushinga televiziyo ye izamufasha mu iterambere rye agahita abona kumurika album ye.

Umwaka ushize wa 2016 nibwo umuraperikazi Young Grace yari mu myiteguro yo kumurika album ye ya kabiri aho yatangazaga ko indirimbo zigize iyo album yamaze kuzirangiza icyari gisigaye ari italiki imwe yo mu kwezi gusoza umwaka wa 2016 aho byari binateganyijwe ko izabera mu karere ka Rubavu.

Young Grace utarigeze atangaza impamvu yasubitse album ye, mu kiganiro yagiranye na EAchamps yadutangarijeko  hari ibyo yabonaga ataruzuza bijyanye n’ imyiteguro avuga ko yakoze ikosa ryo kubivuga mbere agatangaza n’ ahantu bizabera ndetse n’ umubare w’ indirimbo. Young Grace yasubitse album ye kubera ikibazo cy’ indirimbo ze atarakorera amashusho nkuko yabidutangarije.

Young Grace wasubitse Album ye 

Young Grace ni umwe mu bahanzi bakunze kwivuguruza mu bikorwa bye rimwe na rimwe bigafatwa nk’ ibinyoma ku bakunzi ba muzika Nyarwanda.

Young Grace wasaga nkuwaretse injyana ya Hip Hop yamumenyekanishije akigira mu njyana z’ ifitanye isano no guhogoza kubwo gushaka amaronko yavuze ko uyu mwaka wa 2017 azanye udushya twinshi ndetse n’ imbaraga zo gukora cyane mu njyana zose abona ko ashoboye kuririmba cyangwa ibyo abakunzi be bazamusaba akaba aribyo azabaha, doreko yanahinduye  idini.


Zimwe mu mpinduka Young Grace yakoze harimo guhindura idini ava muba Isilamu ajya mu idini ry’ abarokore risenga ku cyumweru.
Ibikorwa bishya Young Grace ateganye muri uyu mwaka wa 2017 harimo gusubukura album ye ya 20 A 21, ndetse no gushinga televiziyo ye izaza yitwa Young Grace TV. Kuva uyu mwaka watangira amaze gukora indirimbo yitwa OG aho ateganya no gushyira hanze amashusho yayo mu cyumweru gitaha.

 

30/Jan/ 2017,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content