Amafoto 10 yerekana imihanda itera ubwoba abashoferi ku Isi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Amafoto 10 yerekana imihanda itera ubwoba abashoferi ku Isi

Amafoto 10 yerekana imihanda itera ubwoba abashoferi ku Isi

Iyi ni imwe mu mihanda ku Isi usanga iteye ubwoba bitewe n’ ahantu iri ku buryo bigoye kuhinyuza ku mushoferi uwariwe wese utwaye ariko ugasanga bamwe bayinyuramo  kuko ariyo mahitamo yanyuma baba bafite.

1. Khardung La - India

National Geography na Guiness de Record byatangajeko uyu muhanda wa Khardung La uherereye mu gihugu cy’ Ubuhinde ariwo muhanda muremure ku Isi kandi ugizwe n’ amakorosi menshi cyane ukagira n’ umwihariko wuko wubatse ku rutare hejuru.

2. Guoliang Tunnel – China

Uyu muhanda uherereye mu gihugu cy’ Ubushinwa uca mu musozi hagati aho ufite uburebure bwa metero zisaga 1200.

3. Dalton Highway – Alaska

Uyu muhanda uherereye mu gace ka Alaska ukikijwe n’ urubura rwinshi aho usanga rimwe umuhanda utari kugaragara watwikiriwe nurwo rubura.

4. Eshima Ohashi – Japan

Eshima Ohashi ni ikiraro kirekire giherereye mu gihugu cy’ Ubuyapani  gifite umuhanda hejuru aho imodoka zinyuraho zisa nkizicuramye.

5. Umuhanda wo ku nyanjya ya Atlantic

Uyu muhanda uri mu mihanda iteye ubwoba bitewe n’ imyubakire yawo aho usanga irimo amakorosi bikiyongeraho ko ari ikiraro kuburyo umushoferi arangaye birangira aguye mu njyanja.

6. Zoji La – India

Uyu muhanda wa Zoji wubatswe hagamijwe guhuza uduce tubiri aka Ladakh na Kashmir. Uyu muhanda uri mu bitare by’ amabuye ku musozi hejuru usanga hagendamo akavuyo k’ amamodoka ndetse n’ amatungo ajyanwa kugurishwa.

7. Transfagarasan – Romania

Uyu muhanda uba mu gihugu cya Romania ni umwe mu mihanda igaragara neza bitewe n’ ukuntu wubatse ariko bigoranye cyane gutwariramo imodoka.

8. Caucasus – Russia

Caucasus ni umuhanda uherereye mu misozi yo mu gihugu cy’ Abarusiya.

9. Yungas – Bolivia

Yungas ni umwe mu mihanda iteye ubwoba cyane kuko wubatse hejuru ku musozi, uyu muhanda kandi ukunze kuberamo impanuka bamwe bakahasiga ubuzima.

10. Hana – Hawai

31/Jan/ 2017,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Var-g snowman kazamusic
Good searching ! i like the way u do! keep on
manishi mwe eriya
biratanga jerwose eeeeeee ntibisanzwe
Sponsored Content