Miss Rwanda: Abakobwa 26 bahuriye hamwe bahuza urugwiro baboneraho kwibwirana no kumenyana - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss Rwanda: Abakobwa 26 bahuriye hamwe bahuza urugwiro baboneraho kwibwirana no kumenyana - Amafoto

Miss Rwanda: Abakobwa 26 bahuriye hamwe bahuza urugwiro baboneraho kwibwirana no kumenyana - Amafoto

Abakobwa 26 bakomeje mu majonjora ya Miss Rwanda 2017, kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Mutarama nibwo bahurijwe hamwe batemberezwa mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata hagamijwe kubahuriza hamwe bakabasha kwibwirana no kumenyana.

Abakobwa 26 nibo bafashwe baturutse mu ntara enye z’ igihugu hiyongereyeho n’ umujyi wa Kigali.Aba bakobwa bose uko ari 26 biteganyijwe ko muri iki cyumweru taliki ya 4 Gashyantare hazabaho amajonjora abanziriza igikorwa cyanyuma aho bazafata abakobwa 15 bazakomeza hagasezererwa abakobwa 11.

Abakobwa 15 bazakomeza bazahita bajyanwa ahantu hamwe mu buryo bwo kugirango bigire hamwe babashe no kumenya birambuye aho bazaba bafite abatoza babahora impande bamenya imyitwarire yabo ya buri munsi. Abo bakobwa bazaba baramaze gutoranywa nibo bazabasha no kwigaragaza ku munsi wa nyuma hatorwemo Nyampinga w’ igihugu uzasimbura Mutesi Jolly.

Aba bakobwa 26 bose baracyafite amahirwe angana, mu gutoranywa bagiye bagaragaza imigabo n’imigambi bifuza kuzahigura igihe bazaba bagize amahirwe yo gutsindira ikamba ry’umukobwa utwaye urumuri rw’Abanyarwandakazi.

Amafoto yerekana abakobwa 26 bazavamo 15 bagakomeza mu kindi cyiciro

Buri mukobwa yagiye yivuga imigabo n' imigambi ye naramuka atorewe kuba Nyampinga w' u Rwanda wa 2017

 

01/Feb/ 2017,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
delices
keep up,muracyeye
lucas
keep it up .... ss queen rnturagushyigikiye mpakarnfinal rnnever give up
Sponsored Content