Miss Rwanda: Urayeneza Helene niwe wanyuma mu majwi mu gihe habura iminsi 2 ngo abakobwa 11 basezererwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss Rwanda: Urayeneza Helene niwe wanyuma mu majwi mu gihe habura iminsi 2 ngo abakobwa 11 basezererwe

Miss Rwanda: Urayeneza Helene niwe wanyuma mu majwi mu gihe habura iminsi 2 ngo abakobwa 11 basezererwe

Tariki 04 Gashyantare 2017 nibwo hazaba ijonjora ry’abakobwa 15 muri 26 bari guhatanira kuzavamo Nyampinga w’ u Rwanda wa 2017,  igikorwa kizabera i Remera kuri Petit stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uku kwezi.

Uhereye kuri uyu munsi harabura iminsi igera kuri ibiri bamwe mu bakobwa bagasezererwa hagasigara abandi 15 bazajyanwa muri Boot Camp izabera muri Golden Tulip hotel iherereye I Nyamata.

Guhera kuwa mbere wikii cyumweru nibwo hatangijwe amatora yo gutora aba bakobwa bagera kuri 26. Uburyo bwashyizweho bwo gutora harimo gutora hakoreshejwe telefone aho bohereza ubutumwa bugufi.

Kugeza ubu umukobwa witwa Umuhoza Simbi Fanique niwe uyoboye abandi n’ amanota 17072 aho Urayeneza Helene aza ku mwanya wa nyuma n’ amajwi 70.

Urutonde rwerekana uko abakobwa bose bakurikirana ku majwi

1. Umuhoza Fanique afite amajwi 17072

2. Mukabagabo Carine 8939

3. Uwimbabazi Adeline afite amajwi angana na 7839

4. Iradukunda Elsa afite amajwi angana na 7600

5. Umutoni Pamela afite amajwi angana na 5360

Aba bo hejuru nibo bakobwa batanu baza mu myanya y' imbere mu kugira amajwi menshi aho barusha bagenzi bababo gutorwa cyane hakoreshejwe uburyo bwo kohereza ubutumwa bugufi.

Dore uko abandi bakobwa uko barutanwa mu majwi

6. Kalimpinya Queen - amajwi 4499

7. Umutesi Aisha afite amajwi 3814

8. Iribagiza Patience afite amajwi 3369

9. Umutoni Caroline afite amajwi 3227

10. Mukunde Lourette afite amajwi 3081

11. Umutoni Uwase Belinda afite amajwi 3025

12. Shimwa Guelda afite amajwi 2627

13. Umutoniwase Linda afite amajwi 2091

14. Umutoni Josianne afite amajwi 1849

15. Umutesi Winnie afite amajwi 1832

16. Uwase Hirwa Honorine afite amajwi 1421

17. Mutagoma Diane afite amajwi 1152

18. Umutoni Tracy Ford afite amajwi 1097

19. Umutoni Yvone afite amajwi 1068

20. Kirezi Delice afite amajwi 938

21. Uwineza Sandrine afite amajwi 739

22. Umwali Aurore afite amajwi 535

23. Mutesi Nadia afite amajwi 531

24. Ashimwe Fiona Doreen afite amajwi 436

25.  Iradukunda Judith afite amajwi 216

26. Urayeneza Helene afite amajwi 70

02/Feb/ 2017,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
To Much
Stab
delices
ubwo koko nka helene yajyagahe,kwisobanukirwa nibyiza mais tout exces est mauvais
Sponsored Content