Abakobwa 15 bazatoranwamo uzaba Miss Rwanda 2017 bamenyekanye ‘ Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakobwa 15 bazatoranwamo uzaba Miss Rwanda 2017 bamenyekanye ‘ Amafoto’

Abakobwa 15 bazatoranwamo uzaba Miss Rwanda 2017 bamenyekanye ‘ Amafoto’

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Gashyantare nibwo ikiciro kibanziriza icya nyuma mu irushanwa ryo guhitamo uzaba Nyampinga w’ u Rwanda wa 2017 cyabaye aho hasezerewe abakobwa 11 hagakomeza 15 bazahita berekeza muri “Boot Camp”.

 

Igikorwa cyo guhitamo ba Nyampinga bakomeza cyabereye kuri petit stade I remera, cyatangiye ku isaa kumi nimwe z’ umugoroba aho abafana bari benshi cyane baje gushyigikira abakobwa bafana ngo barebe ko babasha gukomeza bakagera mu cyiciro cya nyuma.

Kuri iyi ncuro icyagaragaye ni uko abakobwa bari bahatanye bari bashyigikiwe n’abafana bitwaje ibyapa bitandukanye no mu myaka ishize.

Mbere yuko hatorwa aba bakobwa 15 habanje kubaho amatora mu buryo bwo kohereza ubutumwa nabyo byari bifite uruhare runini mu gukomeza kwaba bakobwa.

Abakemurampaka bifashishijwe mu guhitamo aba bakobwa 15 ni Mike Karangwa na Gilbert Rwabigwi bakoze no mu majonjora ya buri ntara hiyongereyeho missRusaro Carine Utamuriza, Uwera Francine na Sandrine.

Mu gutangira abakobwa bose uko ari 26 babanje kwiyereka abakemurampaka barikumwe nyuma yaho hakajya haza buri mukobwa akabazwa ibibazo bijyanye n’ ikibazo yatomboye mu gaseke.

Dore urutonde rw’abakobwa 15 bakomeje

1.Umutoni Pamela

2. Mukabagabo Carine

3. Uwase Hirwa Honorine

4. Iradukunda Elsa

5. Umutoni uwase Belinda

6. Umutesi Aisha

7. Umutoni Tracy Ford

8. Ashimwe Fiona Doreen

9. Shimwa Guelda

10. Mukunde Laurette

11. Umuhoza Simbi Fanique

12. Kalimpiya Queen

13. Umutesi Nadia

14. Iribagiza Patience

15. Umutomiwase Linda

Umutoniwase Linda niwe mukobwa wabashije guhiga abandi mu gutorwa cyane hakoreshejwe ubutuma bugufi.

Aba bakobwa 15 bakomeje bazajya mu mwiherero (Boot Camp) uzabera I nyamata kuri Golden Turip Hotel guhera tariki ya 12 kugeza kuya 24 gashyantare 2017.

Tariki ya 25 gashyantare nibwo iri rushanwa rizasozwa hamenyekane uzambikwa ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017 asimbuye Mutesi Jolly waryegukanye muri 2016.

Tags

05/Feb/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
rinda moses
Umutoniwase linda arabikwiye kbs
ibe
nibyi kandi birashimisheje.mubyukuribiragoranyeguhitamogusa uwi IMANA izashyiraho ikiganza ntuwo.
bategejo thacien
nukuri. Umutoni uwase Belinda. arabikwiye kubwimicoye.
Sponsored Content