Miss Rwanda: Mu bakobwa 15 baraye batowe, Umutesi Aisha niwe uyoboye abandi mu majwi yo kuri sms - Urutonde | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Rwanda: Mu bakobwa 15 baraye batowe, Umutesi Aisha niwe uyoboye abandi mu majwi yo kuri sms - Urutonde

Miss Rwanda: Mu bakobwa 15 baraye batowe, Umutesi Aisha niwe uyoboye abandi mu majwi yo kuri sms - Urutonde

Nyuma yaho hamenyekanye umubare w’ abakobwa 15 bakomeje mu irushanwa ryo gushaka uzaba Nyampinga w’ u Rwanda wa 2017 muri iki gitondo hasohotse urutonde rwerekana uko bahagaze mu majwi yo gutora hakoreshejwe ubutumwa bugufi (sms).

Abakobwa 15 bakimara gutangazwa gutora hakoreshajwe ubutumwa bugufi Sms byahise bitangira aho buri wese ushaka kugira umukobwa atora mu bari guhatanira ikamba ubu buryo bufunguye kuri we.

Umutesi Aisha ubu niwe mukobwa uri imbere n’ amajwi 29 aho uwo bakurikiranye amurusha amajwi agera kuri 24 kuko we afite amajwi agera kuri atanu gusa.

Umutesi Aisha niwe uyoboye abandi ku majwi

Abakobwa bafite amajwi ane ni babiri harimo uwitwa Umutoni Tracy Ford na Umuhoza Simbi Fanique nyuma yaba bakobwa hahita hazaho abandi bane bose bafite amajwi abiri, bagakurikirwa nufite amajwi abiri abandi batanu bagahurira ku ijwi rimwe hagasigara umwe ugifite ubusa.

Urutonde rwo ku munsi wambere babaye 15 dore uko ruhagaze

Urutonde rwerekana amajwi y' abakobwa 15

Tags

05/Feb/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
tuyizere emmy
kbx umutesi Aisha ararikwiye numuhanga peeee inshwiii nikizaaaaa
Sponsored Content