Mukabagabo Carine yashinze itsinda “Hanga umurimo” azashoramo ibihembo bye naramuka atorewe kuba Nyampinga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Mukabagabo Carine yashinze itsinda “Hanga umurimo” azashoramo ibihembo bye naramuka atorewe kuba Nyampinga

Mukabagabo Carine yashinze itsinda “Hanga umurimo” azashoramo ibihembo bye naramuka atorewe kuba Nyampinga

Mukabagabo Carine ni umwe mu bakobwa 15 bari guhatanira kwegukana ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda wa 2017. Mbere yuko hatangazwa umukobwa uzegukana iri kamba uyu we yamaze gutangaza icyo azakora naramuka agize amahirwe yo guhugika bagenzi be bahataniye iri kamba.

“Hanga umurimo” niryo tsinda (club) ryashinzwe na Mukabagabo Carine aho yaritangije mu bigo by’ amashuri y’ isumbuye mu buryo bwo gufasha urubyiruko gusangira ibitekerezo bakabasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

Uyu mukobwa ushaka kuzaba Nyampinga w’ igihugu cy’ u Rwanda aganira na EAchamps yadutangarijeko yatangije aya matsinda mu bigo by'amashuri kugirango babashe nabo kwihangira imirimo bitandukanye na bamwe biga bumva ko bazarangiza bakajya gushakisha akazi kandi bafite amahirwe ko nabo bakwikorera batiriwe bajya gushakishiriza ku bandi.

Mukabagabo Carine ngo naramuka abaye Nyampinga w’ u Rwanda azaba abonye umwanya wo gukomeza inshingano yatangije yo kuzamura urubyiruko dore ko urubyiruko muri iki gihe rwugarijwe n’ubushomeri.

yagize ati: ” Natangiye gahunda yo gukora ubuvugizi ku rubyiruko rwiga muri za kaminuza ndetse n’amashuri yisumbuye ko bakwiye kwiga ariko badateze amahirwe mugusaba akazi, ahubwo bakwiye kwiga banabyaza umusaruro ibyo biga bihangira umurimo”. 

Carine washinze itsinda rya Hanga umurimo yifuzako bimugendekeye neza byagera mu bigo byose nkuko usanga nta kigo kitagira amatsinda agiye atandukanye harimo nkayo kurwanya SIDA, Ibiyobyabwenge n'ayandi menshi.

Yakomeje avuga ko Club ya Hanga Umurimo yatangije mu Rwanda ifite gahunda yo kwigisha urubyiruko mubyerekeye no kubyaza umusaruro amahirwe ahari dore ko Leta ifite gahunda yogushyigikira urubyiruko ibinyujije mu bigo by’imari bibafasha kwiteza imbere harimo na BDF.

Mukabagabo Carine uhatanira ikamba rya Nyampinga w' u Rwanda wa 2017

Naramuka atowe azashishikariza urubyiruko kwihangira imirimo abinyujije mu itsinda rye 

08/Feb/ 2017,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(7)
Lydia
kbsa shyiramo agatege urashoboye
sinumvayabo Berthe
nibyo rwose uwo niwe dukeneye kuko afite ibitekerezo nyabyo nkurubyiruko haricyo byadufasha mukwihangira imirimo
Aimee pooja
U deserve the crown
Dave
you deserve da crown
Uwihoreyeissa
Tukurinyuma
christopher
humura uzatsinda kandi tukurinyuma impande zose zigihugu
christopher
humura uzatsinda kandi tukurinyuma impande zose zigihugu
Sponsored Content