Drake yemeje isubirana rya Young Money | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Drake yemeje isubirana rya Young Money

Drake yemeje isubirana rya Young Money

Aubrey Drake Graham [Drake] umwe mu baraperi bakomeye ku isi akaba yari n’umwe mu nkingi za mwamba zabari bagize label ya Young Money yemeje ko bagiye gusubirana.

Mu cyumweru gishyize nibwo ko mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto ya Lil wayne , Nicki Minaj na Drake barikumwe benshi batangira kwibaza niba baba bagiye kongera kunga ubumwe nkuko byahoze.

Ubwo Drake yari mu gitaramo yakoreye mu Bwongereza mu mpera z’icyumweru gishize yemereye ku rubyiniro ko abakunzi ba Young Money bashonje bahishiwe kuko bamaze gusubirana ndetse mu minsi ya vuba bagiye gushyira hanze indirimbo nshya bari kumwe.

Yongeyeho ko yakiriye telephone ya Nicki Minaj amubwira ko bagomba gukora ibihangano bishya by’ihariye nka Young Money bazashyira hanze mu mpeshyi yuyu mwaka.

Young Money ni label [ihuriro ry’abahanzi] yashinzwe na Lil Wayne mu 2005 akaba ari nawe muyobozi wayo mukuru.

Yanyuzemo abahanzi benshi bakomeye biganjemo abakora injyana ya hip hop nka Dj Khaled , Omario , Tyga , Boo , Curren$y, Jae Millz , Kidd Kidd , PJ Morton wongeyeho Drake ,Nicki Minaj na Lil Wayne bakiyirimo.

Imikorere yayo yatangiye gusubira inyuma ubwo Lil Wayne uyobora Young Money yagiranaga ibibazo na Birdman ukuriya Cash Money bakoranaga mu bikorwa bye byose bya muzika.

Kuri ubu Young Money isigayemo Drake , Nicki Minaj na Lil Wayne bamaze kwemeza ko bongeye kubura iri tsinda mu mpeshyi bakazatangira gushyira hanze ibihangano bishya bari kumwe.

Ifoto abagize Young Money bababnje gushyira ku mbuga nkoranyambaga baca amarenga ko basubiranye

08/Feb/ 2017,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...