Bubakiwe amazu ateweho ibiti kugirango babashe kubona umwuka uhagije - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Bubakiwe amazu ateweho ibiti kugirango babashe kubona umwuka uhagije - Amafoto

Bubakiwe amazu ateweho ibiti kugirango babashe kubona umwuka uhagije - Amafoto

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bituwe n’ abaturage benshi ku isi aho usanga abaturage bubatse ku buryo bucucitse cyane nta bwinyagamburiro n’ ubwisanzure buhagije babona doreko n’ inganda zihari usanga zifata umwanya munini.

Akajagari kenshi uruvangitirane rw’ abantu batagira ingano imyuka mu kirere iva mu nganda ni bimwe mu bituma abaturage bamwe babigenderamo bakabura umwuka mwiza uhumekwa wa Oxygen mu gihugu cy' ubushinwa. Mu bigendanye no kubungabunga imibereho y' abaturage mu Bushinwa hubatswe umudugudu ugizwe n' amazu afite ibiti byinshi bizajya bigaburira abaturage umwuka mwiza bahumeka.

 Nanjing Towers ni umwe mu mijyi yo mu Bushinwa batangije kubakamo inyubako ndende hejuru bagateraho ibiti mu buryo bwo gufasha abaturage kubona umwuka bahumeka ndetse no kwirinda ihungabana ry’ ikirere muri rusange.

Uyu mushinga watangiye mu mwaka wa 2010 utangizwa n’ umutaliyani Stefano Boeri. Mu mazu yagiye yubakwa usanga yarateganyirijwe ibikorwa byInshi bitandukanye haba ibigo by’ amashuri, ibiro, utubari ndetse n’ utubyiniro nibindi byinshi.

Biteganyijwe ko uyu mushinga watangiye wo kubaka uyu mujyi ugizwe n’ amazu afite ibiti hejuru ko uzarangira mu mwaka wa 2018.

Amafoto yerekana amazu amaze kubakwa

Tags

09/Feb/ 2017,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
NSHIZIRUNGU Jean Claude
Very nice
Sponsored Content