Miss Rwanda 2017: Mu mafoto reba ubuzima abakobwa 15 babayeho mu mwiherero | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Rwanda 2017: Mu mafoto reba ubuzima abakobwa 15 babayeho mu mwiherero

Miss Rwanda 2017: Mu mafoto reba ubuzima abakobwa 15 babayeho mu mwiherero

Abakobwa bahatanira ikamba ryuzaba Nyampinga w’ u Rwanda wa 2017 bose uko ari 15 bajyanwe muri “Boot Camp” aho bajyiye kubana bakigishwa byinshi birimo umuco no kwimenyereza kuvugira mu ruhame n’ ibindi byinshi bitandukanye.

Ku cyumweru tariki ya 12 Gashyantare nibwo abakobwa bose uko ari 15 bahagurutse mu mujyi wa Kigali berekeza mu ntara y’ iburasirazuba mu karere ka Bugesera aho bagiye mu mwiherero biteganyijwe ko bazawuvamo bakagaruka I Kigali bahite batorwamo uzaba Nyampinga.

Aba bakobwa bari kubarizwa mu karere ka Nyamata muri Golden Turip Hotel bakihagera babanje kwicara hamwe barabakira nyuma bajya no kwerekwa ibyumba bagomba kuraramo.

Byinshi mu byo aba bakobwa bigira mu mwiherero harimo umuco uranga igihugu cy’u Rwanda aho baba bafite abantu basobanukiwe umuco bakajya babigisha. Si umuco gusa kuko batozwa no kubana neza kwimenyereza kuvugira mu ruhame n'ibindi.

Bakihagera babanje kwifotoza

Batemberejwe muri iyi hotel nubwo ari ku nshuro ya kabiri bahaje

Amafoto yerekana ibyumba aba bakobwa bahawe byo kuraramo

Nyuma yo kwerekana ibyumba buri mukobwa wese akamenya aho azajya arara bahise bahurira hamwe ku masaha y' umugoroba bajya gufata ifunguro hamwe.

Basangiye ibiryo bya n'ijoro

Tags

13/Feb/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content