Amafoto y’ umukobwa uhararanye na Sat-B ugereranywa nk'uruzitiro kuri we | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Amafoto y’ umukobwa uhararanye na Sat-B ugereranywa nk'uruzitiro kuri we

Amafoto y’ umukobwa uhararanye na Sat-B ugereranywa nk'uruzitiro kuri we

Bizimana Aboubakar Karume (Sat-B) ni umuhanzi wo mu gihugu cy’ U Burundi wabaga mu Rwanda nk’ impunzi aza gutahuka mu gihugu cye mu mpera z'umwaka ushize, ubu biravugwa ko yaba yarishumbushe undi mukobwa wo mu gihugu cya Tanzania bahorana i Burundi.

Sat B ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu gihugu cy’ u Burundi bitewe n’ indirimbo yakoze zikamamara cyane hano mu karere ka Afurika y’ iburasirazuba.

Bitewe n’ ikibazo cy'umutekano muke w’ I Burundi uyu muhanzi yahisemo kuza mu Rwanda kuhatura ari nako akomerezaho ibikorwa bye by’ umuziki.

Mu mpera z’ umwaka warangiye wa 2016 nibwo uyu muhanzi yasubiye mu gihugu cy’ amavuko aho yari yahateguriye igitaramo, mbere yo gusubira i Burundi Sat B yari yatangajeko agiye gusura umuryango we nyuma akaza kuva IiBurundi ajya mu gihugu cya Uganda.

Aho agereye I Burundi amakuru yakomeje gucicikana bivugwa ko yaba afite undi mukobwa bahararanye ndetse bahorana umunota ku wundi bigatuma atikoza umuryango we yari yarasize i Burundi.

Riam Ntakisivya niwe mukobwa uhorana n’ umuhanzi Sat B agatoki ku kandi. Uyu mukobwa mu buzima busanzwe akora akazi ko kumurika imideli akaba numwe mu bakozi bagize kompanyi ijya itegura ibihembo by’ abahanzi bizwi nka Kora Awards.

Tukimenya aya makuru twabajije umuhanzi Sat B niba ari amakuru y’ impamo niba yaba ari mu rukundo nuyu mukobwa. Mugusubiza Sat B yavuzeko uyu mukobwa ari inshuti ye bisanzwe yaje mu gihugu cy’ uburundi aje kumufasha mu kazi aho azajya mu mashusho y’ indirimbo ye nshya ari gukora.

Riam Ntakisivya uhorana na Sat B

Iyi ni imwe mu mafoto yagiye acicikana cyane

Aha barikumwe mu modoka

Tags

13/Feb/ 2017,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
ALFRED
Sat b ntabesh ngo nubucuti busanzwe oya ivyondase.
NKURURUNZIZA OLIVIER
Nukuri turabemera kuvyo mudukorera na cane cane amakuru muhezagirwe
raimmar ronald 9 months ago
vincent ronald comment nukuri turabemea kuvyo mudukorera na cane cane amakuru muhezagirwa i request your friend for you.
raimmar ronald 9 months ago
vincent ronald comment nukuri turabemea kuvyo mudukorera na cane cane amakuru muhezagirwa
raimmar ronald 9 months ago
ronald vincent's comment nukuri fucking movie
Sponsored Content