Mu mafoto anyuranye reba ibyaranze igikorwa cyo gutora Nyampinga wa Kaminuza nkuru y’ u Rwanda ishami rya Huye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu mafoto anyuranye reba ibyaranze igikorwa cyo gutora Nyampinga wa Kaminuza nkuru y’ u Rwanda ishami rya Huye

Mu mafoto anyuranye reba ibyaranze igikorwa cyo gutora Nyampinga wa Kaminuza nkuru y’ u Rwanda ishami rya Huye

Muri iki cyumweru dusoje nibwo muri kaminuza nkuru y’ u Rwanda ishami rya Huye hatowe Nyampinga nyuma y’ imyaka ine hadatorwa Nyampinga waho. Umutoni Aneth niwe wegukanye iri kamba aryambuye Isimbi Deborah.

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu taliki ya 18 Gashyantare nibwo habayeho umuhango wo gutora Nyampinga wa Kaminuza nkuru y’ u Rwanda ishami rya Huye hagatorwa umukobwa umwe mu bakobwa umunani bahatanaga.

Abakobwa bose uko ari umunani bahataniraga ikamba rya nyampinga wa UR-Huye bagiye baca imbere y’ akanama nkemurampaka mu mutambagiro, nyuma baza no kwiyerekana mu myambarire iranga umuco w’ u Rwanda.

Nyuma yo kwiyerekana mu myambaro yerekana umuco aba bakobwa bagiye babazwa ibibazo hakoreshejwe indimo mpuzamahanga buri mukobwa agahitamo ururimi ashaka kubazwamo hagati y’ igifaransa n’ icyongereza.

Kwizera Peace Ndaruhutse wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2016, Ariane Uwimana wabaye Miss Congeniality na Fiona Muthoni Naringwa wabaye igisonga cya gatatu muri 2015 na Yves Rugira umunyamakuru wa Radio Salus nibo bari bagize akanama Nkemurampaka.

Muri abo bakobwa bahatanaga bose uko ari umunani nyuma yo kwiyerekana imbere y’ akanama nkemurampaka bagarutse imbere baje gutangarizwa umukobwa wegukanye iri kamba hakurikijwe ubuhanga yerekanye ubwenge ndetse n’ ubwiza.

Umutoni Aneth niwe watangajwe ko abaye Nyampinga wa Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye 2017. Igisonga cya mbere ni uwitwa Maeva Piotie Julie, igisonga cya kabiri yabaye Iraguha Delphine, Miss Photogenic yabaye uwitwa Uwase Latifah, Miss Popularity wakunzwe kurusha abandi yabaye uwitwa Munezero Jeannette.

Umutoni Aneth wegukanye ikambaya yahembwe na TECNO nkuko ari nayo yeri umuterankunga mukuru wiri rushanwa rya Nyampinga wa UR ishami rya Huye.

TECNO yamuhembye telefone yo mu bwoko bwa Tecno Phantom 6 plus ifite agaciro kangana n’ ibihumbi magana atatu na mirongo irindwi y’ Amanyarwanda (370 000frw). TECNO yemeye no kuzajya imuhemba buri kwezi nubwo itigeze itangaza umushahara azajya ahabwa.

Nkusi Arthur niwe wari uyoboye gahunda zo gutanga ijambo

Abakobwa bose uko bari umunani babanje kwiyerekana mu myambaro iranga umuco w' u Rwanda

Ariane, Phiona, Peace na Yves Rugira nibo bari bagize akanama Nkemurampaka

Umutoni Aneth niwe wegukanye ikamba

Aneth yamembwe na TECNO 

Iduka rya TECNO ryatanze ibihembo no ku bisonga bya Nyampinga

20/Feb/ 2017,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...