Miss Rwanda: Amafoto yaranze isinya ry’ abakobwa 15 mu mihigo mva rugamba n’ abandi njya rugamba | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Rwanda: Amafoto yaranze isinya ry’ abakobwa 15 mu mihigo mva rugamba n’ abandi njya rugamba

Miss Rwanda: Amafoto yaranze isinya ry’ abakobwa 15 mu mihigo mva rugamba n’ abandi njya rugamba

Muri iki cyumweru nibwo abakobwa bose uko ari 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2017 nabandi bitabiriye Miss Rwanda ya 2016 bahuriye hamwe mu isinya ry’ imihigo mva rugamba na njya rugamba.

Imihigo mva rugamba cyangwa njya rugamba n’imihigo isinywa n’abakobwa bose 15 baba barageze mu kiciro cy’aho buri umwe aba afite amahirwe angana n’ay’undi yo kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda.

Muri iki gikorwa niho bamwe mu bakobwa 15 baba bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda basinyira imihigo njya rugamba biyemeza ibyo bazageraho.

Ikindi kigarukwaho muri icyo gikorwa no uguhigura imihigo y’ abakobwa 15 baba baratowe mu mwaka washize wa 2016 bakamurikira inteko y’ ururimi n’ umuco ibyo bagezeho mubyo baba bariyemeje.

Biteganyijwe ko umunsi wo gutangarizaho umukobwa wahize abandi akanegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017 ari tariki ya 25 Gashyantare 2017 muri Camp Kigali.

Abashinzwe ururimi n' umuco bakurikiranye imihigo y' abakobwa

Intore Masamba yatanze ubutumwa kuri aba bakobwa

Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda ya 2016 nabo besheje imihigo

Abakobwa 15 bahatanira ikamba rya 2017

Mutesi Jolly yahaye ubutumwa abakobwa 15 bazamo umwe wo kumusimbura

Abakobwa bose basangiriye hamwe

 

Tags

20/Feb/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content