Mu mashusho atandukanye reba uburyo abakobwa 15 bazatorwamo Nyampinga bazi kubyina indirimbo zigezweho kuruta iza gakondo - Video | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu mashusho atandukanye reba uburyo abakobwa 15 bazatorwamo Nyampinga bazi kubyina indirimbo zigezweho kuruta iza gakondo - Video

Mu mashusho atandukanye reba uburyo abakobwa 15 bazatorwamo Nyampinga bazi kubyina indirimbo zigezweho kuruta iza gakondo - Video

Abakobwa 15 bahatanira ikamba ryuzaba Nyampinga w’ u Rwanda bakomeje umwiherero mugihe habura umunsi umwe gusa ngo hatorwe umwe uzegukana ikamba nubwo bari mu mwiherero ibyo bakora n’ imibereho yabo bibasha kugera hanze mu baturage.

Aba bakobwa bakiri mu mwiherero I Nyamata biteganyijwe ko bazahava ejo kuwa gatandatu bakagaruka mu mujyi wa Kigali ahazabera igikorwa cya nyuma cyo gutora uzegukana ikamba bikazabera mu ihema rya Camp Kigali nkuko bisanzwe.

 

Aba bakobwa bamaze iminsi irenga 10 bari mu mwiherero bagiye barangwa n’ ibikorwa byinshi harimo kwiga umuco Nyarwanda, imibanire n’ abantu, imibyinire ya gakondo nibindi byinshi.

Aba bakobwa bose uko ari 15 bikundira kubyina indirimbo zigezweho

Aba bakobwa bamwe bagiye barangwa n’ udushya kubijyanye n’ imibyinire, berekanye ko bashamadukira imiziki y’ indirimbo zigezweho kuruta imibyinire gakondo iranga umuco w’ u Rwanda. Usanga iyo bageze mu gihe cyo kubyina indirimbo zigezweho zimenyerewe mu tubyiniro buri mukobwa ahita abyina bigaragara ko yashishikaye, ariko bagera mu mbyino gakondo buri umwe akabyina atabyitayeho aho usanga abenshi bari no kubusanya batagendera hamwe.

Reba imibyinire yaba bakobwa haba mu mbyino za gakondo cyangwa indirimbo za kizungu z' igezweho

Tags

24/Feb/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content