Icyo Miss Mutesi Jolly avuga kuri Uwase Hirwa Honorine bakunda kwita “Igisabo” | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyo Miss Mutesi Jolly avuga kuri Uwase Hirwa Honorine bakunda kwita “Igisabo”

Icyo Miss Mutesi Jolly avuga kuri Uwase Hirwa Honorine bakunda kwita “Igisabo”

Miss Mutesi Jolly ufite ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda rya 2016 mugihe habura umunsi umwe akarekura iri kamba yagize icyo avuga ku mukobwa wamamaye ku mbuga nkoranyambaga akaza no kubatizwa akazina k’ igisabo nkuko yarikoresheje yitaka.

Ku munsi wejo kuwa gatandatu taliki ya 25 Gashyantare nibwo hazasozwa igikorwa cyo gutora Nyampinga w’ u Rwanda wa 2017, uyu mukobwa azava mu bakobwa 15 bamaze iminsi igera kuri 12 bari kuba hamwe muri Golden Tulip Hotel iherereye I Nyamata. Nkuko gahunda yabivugaga biteganyijwe ko aba bakobwa bavuye  I Nyamata ku wa gatanu aho baraye I Kigali ari nako bari mu myiteguro ya nyuma.

Miss Mutesi Jolly ufite iri kamba ubwo yatumirwaga kuri Radio Rwanda hari umwe mu bakunzi biyi Radio wahamagaye amubaza uko yaba abona umukobwa witwa Uwase Hirwa Honorine wahawe izina ry’ igisabo biturutse mu dutendo twibyo yavuze…… aho imvugo ye yasakaye ahantu henshi bavuga ko Umunyarwandakazi agomba kuba ateye nk’ igisabo mbese nkuko uyu Uwase Honorine ateye.

Jolly mu gusubiza yavuzeko Igisabo ari umukobwa w’ igiriye ikizere kandi binagaragara ko ashabutse bitewe nutwo dushya yagiye akora yewe ko no kuba yaratekereje kuvuga ko umukobwa agomba kuba ateye nk’ igisabo nabyo ngo ni ijambo ry’ inyamibwa icyo yamubwira ngo ni ugukomerezaho agahimba udushya twinshi akagumana umuhate afite  nubwo yavuzwe urugendo rwo kwegukana ikamba rutaragera kure.

Miss Mutesi Jolly uri butange ikamba rya Nyampinga kuri uyu wa gatandatu

Uwase Hirwa Honorine wazanye imvugo yo gutera nk' igisabo ku bakobwa

Tags

24/Feb/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content