Ibintu bitanu bitashimishije abitabiriye igitaramo cya Miss Rwanda 2017 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibintu bitanu bitashimishije abitabiriye igitaramo cya Miss Rwanda 2017

Ibintu bitanu bitashimishije abitabiriye igitaramo cya Miss Rwanda 2017

Ubwo hasozwaga ibirori byo guhitamo Nyampinga w’ u Rwanda wa 2017,hagatorwa Iradukunda Elsa nka Nyampinga wuyu mwaka hari byinshi byaranze iki gitaramo byagiye bigora abantu ku buryo abenshi batashye bitotombera imigendekere itari myiza ya bimwe.

Iki gitaramo cyabaye ku italiki ya 25 Gashyantare kigasozwa kuri 26 cyaranzwe n’ ibintu byinshi bitandukanye haba ibyanejeje abantu ndetse nibyo batagiye bishimira bo bumvaga byagateguwe ukundi.

Ibi tugiye kubagezaho nibyo twagiye dutangarizwa n’ abantu bitabiriye iki gitaramo ubwo twavuganaga nabo tubabaza uko babonye iki gitaramo bagereranyije nibyabaye mu myaka yatambutse cyane cyane mu mitegurire.

1. Amasaha yagenwe siyo igitaramo cyatangiriyeho

Nkuko impapuro zamamaza ikirori cyo gutora Nyampinga w’ u Rwanda wa 2017 cyabyerekana byagaragara ko iki gitaramo kigomba gutangira ku isaha ya saa kumi nimwe z’ umugoroba. Abantu bahageze hakiri kare doreko abazaga abenshi bari bafite abo baje gushyigikira bagiye bubahiriza isaha gusa bakigeramo baje gutungurwa no kumara umwanya munini bategereje utangiza igitaramo baraheba kugeza saa mbiri n’ igice z’ ijoro nibwo umusangiza w’ ijambo yatangiye kuvuga ijambo rya mbere.

 

2. Abafana ntago bigeze bisanzura

 

Ubwo hatorwaga abakobwa 15 igitaramo kikabera kuri stade ntoya y’ I Remera hagaragaye umubare mw’ inshi w’ abafana bari baje bitwaje n’ ibikoresho biranga umufana harimo vuvuzela n’ amafirimbi n’ ibindi byinshi. Ku munsi wanyuma aba bafana ntago bishimiye uko bafashwe kuko abenshi bari baje banitwaje ibikoresho byo gufana ariko bangirwa kubyinjirana babisiga hanze ku muryango. Ubwo twaganiraga na bamwe mu bafana badutangarijeko babangamiwe no kudafana bari baje babyiteguye.

 

3. Nyampinga yatangajwe taliki ya 26

 

Gukererwa gutangira kw’ igitaramo byaje gufatwa nkaho Nyampinga atowe iminsi ibiri ibi byatewe nuko igitaramo cyatangiye saa mbiri n’ iminota byo ku italiki ya 25 Gashyantare akaza gutangazwa taliki ya 26 Gashyantare mu masaha asaga saa saba umunsi wagenywe urenze ho isaha yose.

 

4. Imyanya ihenze yatinze kubona abayicaramo

 

Nubwo no gutangira byatinze ariko n’abantu nabo ntibaziye igihe bose dore ko kugeza ku isaha ya saa moya imyanya myinshi yiganjemo iyagombaga kwishyurwa ibihumbi 200 ku bantu 8 ni ukuvuga ibihumbi 25 buri muntu yari ikirimo ubusa ariko nyuma y’indi saha imwe n’igice ni ukuvuga igihe ibirori byatangiraga, abantu bari bamaze kuyuzuramo nubwo ubwitabire butabaye nk’ubw’ibindi bihe byabanje.

 

5. Kubura k’ urufunguzo rw’ imodoka ya Nyampinga

 

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa amaze kwambikwa ikamba ndetse no guhabwa ibindi bihembo birimo amatike 2 y’indege, amavuta yo kwisiga n’ibindi byinshi, yagiye hanze guhabwa imodoka ye ariko yarinze ataha atarayibona kuko urufunguzo (kontaki) rwari rwabuze.

Imodoka ya Nyampinga yaburiwe urufunguzo mugihe yari aje kuyifotorezamo

Tags

27/Feb/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Vedaste Cyizere
Ni koko byagaragaye ko amatora ya nyampinga uyu mwaka atari ateguwe neza cyane. Murakoze cyane kutugezaho iki cyegeranyo mwakoze #Bonaventure, Komerezaho.
jean marie vianney
ndabona gutora nyaminga hasigaye babamo amaranga mutima
Eng Cardinal
Muri miss Rwanda 2018,Mbere yo gutora Miss bazabanze batore aba judge koko ikigaragara cyo n'ibibazo bibazwa byarabuze ugasanga aba judge bari gusubiramo n'ibyo barangije kubaza,Ibyiza rero hazabanze hatorwe aba judge.
Sponsored Content