Ibyo wamenya ku Mudage Antoine Hey wagizwe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibyo wamenya ku Mudage Antoine Hey wagizwe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi

Ibyo wamenya ku Mudage Antoine Hey wagizwe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi

Umudage Antoine Hey ufite imyaka 46 y’amavuko yagizwe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu amavubi asimbuye  Jonathan Mckinstry wirukanywe umwaka ushize.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(Ferwafa) ryari ryavuze ko umutoza mushya w’Amavubi ugomba gusimbura Jonathan McKinstry  azava hagati  y’Umusuwisi Raoul Savoy, Umunya-Portugal Rui Aguas hamwe n’Umudage Antoine Hey.

Aba bagabo bose uko ari batatu, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare, banyuze imbere y’akanama gashinzwe gushakira Amavubi umutoza bavuga imigabo n’imigambi yabo, aho amakuru dukesha Jeune Afrique avuga ko byarangiye hatoranyijwe Antoine Hey ukomoka mu Budage, binashingiye ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye n’iki gihugu muri ruhago muri iyi minsi.

Antoine Hey biteganyijwe ko azakorana n’abatoza babiri b’abadage bungirije, hamwe n’Umufaransa ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza mushya biravugwa ko azajya ahembwa umushahara w’amadorali ya Amerika ibihumbi 20, igice cyayo kikazajya gitangwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Budage.

Uyu mutoza si ubwa mbere aje kuri uyu mugabane wa Afurika, yatoje amakipe y’ibihugu nka Lesotho (2004-2006), Gambie (2006-2007), Liberia (2008-2009), hamwe n’ikipe y’igihugu ya Kenya (2009). Yanatojeho ikipe ya Al-Merreikh yo muri Sudani mu gihe cy’amezi abiri hagati y’Ugushyingo k’umwaka ushize na Mutarama 2017.

Muri ruhago, Antoine Hey yabaye umukinnyi mu makipe nka Fortuna Düsseldorf, Schalke 04 na Birmingham City.

01/Mar/ 2017,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content