Nyampinga ukunzwe Hirwa Honorine “Igisabo” yashimiye abamufashije muri Miss Rwanda ya 2017 – Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nyampinga ukunzwe Hirwa Honorine “Igisabo” yashimiye abamufashije muri Miss Rwanda ya 2017 – Amafoto

Nyampinga ukunzwe Hirwa Honorine “Igisabo” yashimiye abamufashije muri Miss Rwanda ya 2017 – Amafoto

Hirwa Honorine wahawe akazina k’ Igisabo yashimiye abantu bose bamufashije bakamwereka ko bamuri inyuma mu gikorwa cyo guhitamo Nyampinga w’ u Rwanda wa 2017 nubwo atakegukanye yashimiye abamubaye inyuma akabasha  no kuba Miss Popularity.


Uyu mukobwa wahabwaga amahirwe yo kuba Nyampinga w’ uRwanda ariko siyaza kubigeraho ku munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 4 Werurwe nibwo yatumiye bamwe mu bamufashije mu rugendo rwose yanyuzemo  ashaka kuba Miss w’ igihugu kugeza bisojwe. Abantu bose yatumiye yabakiriye mu rugo iwabo imbere y’ ababyeyi be ndetse n’ abavandimwe.


Uyu mukobwa wavuzweho udushya twinshi atuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera. Honorine wahuje abantu benshi yavuzeko yahise kubahuriza hamwe abashimira kubyo bamufashijemo ndetse no kugirango umubano hagati ye n’ abamufashije nawo ukomeze.
Miss Honorine yashimiye cyane abantu bamubaye hafi yifuzako nabo ubwabo bahura bakamenyana nkuko yabitojwe, avuga ko Nyampinga ari uhuza abantu bakagura, umuryango ugakura ukaba mugari.


Mu bantu babashije kugaragara mu bafashije Igisabo harimo Ababyeyi ndetse na bamwe mu bakobwa 15 bari bahatanye mu marushanwa ya Miss Rwanda. Abakobwa baje mubo babaye muri Boot Camp ni bane aribo Umutoni Pamela, Mukabagabo Carine, Mukunde Lorette na Uwimbabazi Adeline.

Aba nibo bakobwa baje kwifatanya na Miss Gisabo ubwo yashimiraga abamufashije

Abantu bose banyuzagamo akanya bagacinya akadiho 

Honorine ari kubyina na Papa we

Mu bakobwa 15 babanye muri Boot Camp aba nibo bahabonetse gusa

Ababyeyi ba Hirwa Honorine Igisabo

Yatumiye abantu bamufashije 

 

Tags

06/Mar/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Aimable
Arayafite
Me
Arahinda
Sponsored Content