Impinduka zidasanzwe muri Guma Guma ya 2017 ikumira abahanzi bafite imyaka 35 y’ amavuko | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Impinduka zidasanzwe muri Guma Guma ya 2017 ikumira abahanzi bafite imyaka 35 y’ amavuko

Impinduka zidasanzwe muri Guma Guma ya 2017 ikumira abahanzi bafite imyaka 35 y’ amavuko

Irushanwa rya Guma Guma rikomeje kuvugisha abantu benshi hibazwa abahanzi 10 bazaryitabira uyu mwaka. Ubu hamaze gushyirwaho amahame azagenga iri rushanwa uyu mwaka ndetse n’ ibisabwa ku bahanzi bagomba gutorwa.


Ku munsi wejo kuwa mbere taliki ya 6 Werurwe nibwo ibitangazamakuru byo mu Rwanda byahawe ubutumwa bubaha uburenganzira bwo gutora abahanzi 10 babona ko bakwiye kuzitabira irushanwa rya Guma guma yuyu mwaka.


Nkuko no mu myaka yashize byagendaga mbere yo gutora abahanzi 10 bitabiraga iri rushanwa habanzagaho kwerekanwa kuri amwe mu mategeko ngenderwaho y’ ibisabwa ku muhanzi wese wemerewe kwitabira iri rushanwa. Urugero twavuga ni nk’ itegeko ryajemo umwaka ushize ryo gukumira umuhanzi wese uje muri iri rushanwa inshuro eshatu zikurikiranya.


Ubuyobozi bwa Blarirwa bufatanyije na EAP bwamaze gushyira hanze itangazo rigenewe abagomba gutora bakarigenderaho batora umuhanzi wujuje ibisabwa muri iryo tangazo.


Ingingo zigenderwaho ku bahanzi bemerewe kwitabira PGGSS uyu mwaka
1. Uhatana agomba kuba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda 
2. Agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18-35 y’amavuko 
3. Abakobwa babiri bagomba kuboneka mu bahanzi icumi ba mbere
4. Agomba kuba atarigeze atwara iri rushanwa 
5. Uwaryitabiriye inshuro eshatu ntiyemerewe guhatana mu mwaka wa 2017 
6. Kuba yarakoze indirimbo eshatu hagati y’umwaka wa 2015-2017
7. Umuhanzi agomba kuba yarasohoye indirimbo ebyiri zifite amashusho kuva muri 2015-2017. By’umwihariko imwe muri izo video ikaba igaragara kuri YouTube.

 Izi ngingo zose z’ atanzwe nizo zisabwa ku muhanzi wese uzitabira Guma Guma yuyu mwaka, ahanini usanga ingingo ya gatanu igenda igonga abahanzi benshi haba mu mwaka washize ndetse no muri uyu turimo hari abahanzi batazitabira irushanwa ryo muri uyu mwaka kubera bamaze kujyamo gatatu kikurikiranye. Abo bahanzi ni Bruce Melody na Jules Sentore.


Ingingo nshya yinjiyemo muri uyu mwaka ni ikumira abahanzi bafite imyaka iri hejuru ya 35 y’ ubukure ndetse n’ abandi bataruzuza imyaka 18 y’ amavuko.

Tags

07/Mar/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
epfremu
abahanzi bakuz mubinye umugati rnijyikombe nicya dirimu boyizi birazi nibitaba muzamige 0723418120
Sponsored Content