Impinduka: ibitaramo bya Guma Guma ya 2017 bizaba ari 5 gusa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Impinduka: ibitaramo bya Guma Guma ya 2017 bizaba ari 5 gusa

Impinduka: ibitaramo bya Guma Guma ya 2017 bizaba ari 5 gusa

Irushanwa rya PGGSS ry'uyu mwaka ryajemo impinduka ugereranyije ni ry’ umwaka washize aho hagabanyijwe umubare w’ uturere tuzaberamo ibitaramo hemezwa ko hazabaho ibitaramo bitanu byonyine.

Kuri uyu munsi tariki ya 8 Werurwe nibwo habayeho ikiganiro cyahuje abanyamakuru, EAP na Bralirwa  bategura iri rushanwa aho  hatangazwaga amwe mu mahame azagenderwaho muri uyu mwaka wa 2017 mbere y’ itangazwa ry’ ibisabwa ku bahanzi bagomba kwitabirabira iri rushanwa.

Boubu umuyobozi wa EAP  ifatanya na Bralirwa gutegura Guma Guma ubwo yaganiraga n' itangazamakuru


Guma Guma yuyu mwaka izabera mu ntara eshanu z’ igize igihugu cy’ u Rwanda. Abahanzi bose uko ari 10 baraza kumenyekana kuri uyu munsi nkuko abanyamakuru bamaze kubitangarizwa aho gutora bitangira ku isaha ya saa munani z’ umugoroba.
Abahanzi 10 nibatangazwa bazatangira ibikorwa byo kwitoza no gufasha abatishoboye kuva  tariki ya 8 Mata kugeza tariki ya 28 Mata 2017.

Julius  umwe mu bayobozi ba Bralirwa asobanura ingengabihe yuyu mwaka yirushanwa rya Guma Guma

Ibitaramo bizatangirira mu ntara y’ amajyepfo mu karere ka Huye tariki ya 20/05/2017. Nyuma y’ akarere ka Huye Iri rushanwa rizerekeza mu karere ka Gicumbi tariki ya 27/5/2017. Nyuma y’ intara y’ amajyaruguru hazakurikiraho intara y’ iburasirazuba mu karere ka Ngoma tariki ya 03/06/2017. Ibitaramo bizenguruka intara bizasorezwa mu karere ka Rubavu tariki ya 10/06/2017.Igitaramo gisoza iri rushanwa kizabera mu mujyi wa Kigali tariki ya 24/6/2017. 

Gahunda yerekana amatariki ibitaramo bizaberaho

Tags

08/Mar/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content