Uko abahanzi bagiye barushanwa amanota ubwo hatorwaga 10 bahataniye Pggss ya 7 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Uko abahanzi bagiye barushanwa amanota ubwo hatorwaga 10 bahataniye Pggss ya 7

Uko abahanzi bagiye barushanwa amanota ubwo hatorwaga 10 bahataniye Pggss ya 7

Kuri uyu mugoroba tariki ya 8 Werurwe nibwo ibitangazamaku byo mu Rwanda bivanze naba Dj ndetse naba Producers bahuriye hamwe uko ari 35 batangaza abahanzi batoye habaho umwanya wo kubara amajwi birangira hakomeje 10 abandi bafite amajwi make barasigara.

Ubwo aba bahanzi batorwaga hari mu byiciro bitanu aho abatoye bagombaga kuvugamo abahanzi batanu muri buri cyiciro. Ibyo byiciro uko ari bitanu harimo injyana ya Hip Hop, RnB, Afro Beat, Groups ndetse n’ icyiciro gihuriwemo n’ abahanzi bose b’ igitsina gore.

Mbere yuko buri munyamakuru waje ahagarariye igitangazamakuru akorera ajya imbere kuvuga abo bagiriye ikizere bakabatora , babanje kumenyeshwa ko abahanzi bagira amajwi menshi muri buri cyiciro aribo baza gukomeza hagafatwa babiri bambere.

Ibi byiciro byose uko ari bibiri byumvikanaga uretse hamwe usanga umuhanzi aririmba RnB ndetse na Afro Beat bigacanga bamwe ngo babashe gusobanukirwa injyana uwo muhanzi aririmbamo aho wasangaga yagiye atorwa mu byiciro bitandukanye. Aha iyo byagendaga gutyo barebaga aho uyu muhanzi afite amajwi menshi akaba ariyo abarwa ayandi akaburizwamo.

Aba nibo bahanzi 10 bazitabira Guma Guma ya 2017

Nkuko twahababereye nka EAchamps twahisemo kubagezaho abahanzi 2 bakomeje muri buri cyiciro n’ amajwi bagize ndetse n’ abaje ku mwanya wa gatatu nubwo batabashije gukomeza. Twabibutsako aba baje ku mwanya wa  gatatu bagifite amahirwe mugihe hagize umuhanzi utangaza ko atazitabira iri rushanwa mu batowe cyangwa akaba yavamo ku mpamvu iyo ariyo yose.

Umuhanzi wagize amajwi angana na 35 yabaga yujuje bivuzeko mu batoye bose nta numwe utamutoye.

Urutonde rwerekana amajwi y’ abahanzi

Hip Hop

Bull Dogg 35

Danny Nanone 34

Fireman 33

RnB

Christopher 30

Social Mulla 27

Buravan 21

Afro beat

Mico The Best  35

Davis D 33

Uncle Austin 25

Group

Dream Boys 35

Active 35

TNP 31

TBB 31

Female

Oda Paccy 34

Charly na Nina 33

Queen cha 26

 

08/Mar/ 2017,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Xx
ibi bintu sibyo why not buravan atarimo se?????
Cycy onthemix
abo nibo natw twemera kbx! gusa king james naw yakabay arimwo!
iturihafi felicien
ni danger kbs
Sponsored Content