Queen Cha arabyinira ku rukoma nyuma yisezera rya Charly na Nina muri Guma Guma ya 7 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Queen Cha arabyinira ku rukoma nyuma yisezera rya Charly na Nina muri Guma Guma ya 7

Queen Cha arabyinira ku rukoma nyuma yisezera rya Charly na Nina muri Guma Guma ya 7

Hashize igihe kingana n’ icyumweru hatowe abahanzi 10 bagomba kuzitabira irushanwa rya PGGSS ya 7 yuyu mwaka. Abakobwa bagize itsinda rya Charly na Nina bari batowe ubu bamaze gusezera bavuga ko batazitabira iri rushanwa aho amahirwe yahise ajya kuri Queen Cha wabaye uwa gatatu.


Nkuko ibaruwa ibyerekana yasinyweho na Alex Muyoboke umujyanama waba bakobwa irerekana ko basezeye muri iri rushanwa.
Charly na Nina hari ku nshuro ya mbere bitabiriye iri rushanwa ariko bo bakaba bamaze kuryikuramo. Nkuko amatora aba hatorwaga abahanzi bagendeye ku njyana mu bagore hari hakomeje umuhanzi Oda Paccy hamwe na Charly na Nina bamaze gusezera. 

Iyi ni ibaruwa yerekana ko aba bakobwa bikuye muri Guma Guma


Ubu Queen Cha niwe muhanzi uhiriwe n’ amahirwe yo kuzitabira iri rushanwa rya Guma Guma kuko yari yabaye uwa gatatu mu majwi.

 

14/Mar/ 2017,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Amizero Evode
Ok! Bose Njye Ndabemera Kbs Numuziki Wabo, Queen Cha, Char Na Nina Bose Ndabafana, Igishimishije Nuko Muribo Habonetse Ujya Guma Guma.
Wilson HABINEZA
Naze nawe agerageze umukobwa wacu afate experience wenda byarushaho kumuzamura akarushaho gukora nicyo abura gusa, congz kbsa !
Sponsored Content
Loading...