Biratangaje : Song Tao aterura indobo ebyiri zuzuye amazi akoresheje amaso ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Biratangaje : Song Tao aterura indobo ebyiri zuzuye amazi akoresheje amaso ‘Amafoto’

Biratangaje : Song Tao aterura indobo ebyiri zuzuye amazi akoresheje amaso ‘Amafoto’

Umugabo w’imyaka 43 w’umushinwa witwa Song Tao akora ibyo benshi bakwiyumvisha ko bidashoboka  aterurisha  amaso ye indobo ebyiri zirimo amazi ntagire icyo aba.

Song Tao abasha guterura indobo enye zirimo amazi , ebyiri aziterurisha amaboko izindi ebyiri akaziterurisha amaso ye.

Tugarutse ku buryo akoresha kugirango abashe guterurisha amaso ye indobo zipima ibiro 9 afata utubuto tubiri akadushyira mu maso ye yarangiza akazirikaho imigozi nayo akayizirika ku ndobo agiye guterura .

Aganira na Dailymail dukesha iyi nkuru ibitangaza Song Tao, usanzwe ari umukorobasi ngo yatangiye kubyitoza mu bwana,  umwarimu wabimwigishije yamutegekaga kuraza utubuto tubiri mu maso ye kugeza bukeye.

Yongeyeho ko utu tubuto ashyira mu maso ye abanza kuduhanagura neza akoresheje imiti yica udukuko dushobora kwangiza imboni y’ijisho yarangiza akabona kudukoresha.

Yabikoze bwa mbere mu 1991 icyo gihe yabashije kubikora ntibyagira icyo bimutwara ahereye ku ndobo zitaremereye uko iminsi igenda ihita agenda amenyera kugeza aho ageze ku rwego rwo guterura izipima ibiro 9 zose uziteranyije kuri uyu munsi.

Song Tao aburira abantu kwirinda kumwigana mu gihe batarabyitoza bihagije kuko bishobora kwangiza amaso.

Tugendeye kuri Guiness World Reords ,umunya-Turkey witwa Satyajit Hota niwe wari ufite agahigo k’umuntu wateruye ibiro byinshi akoresheje amaso aho yabashije guterura ibiro 3.80 mu 2013 bivuze ko Song Tao amukubye incuro zirenga ebyiri bityo akaba yaciye aka gahigo nawe akaba agiye kwandikwa mu gitabo cy’abakoze amateka ku isi.

Aka niko kabuto abanza gushyira mujisho

Tags

17/Mar/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
kasim-g
arakaze kbx nuw hatari peuh
King moses
O.M.G!! WONDERFUL ITS UNBELIEVABLE
Sponsored Content