Ibintu 5 abasore bakora bigatuma umukobwa azinukwa urukundo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibintu 5 abasore bakora bigatuma umukobwa azinukwa urukundo

Ibintu 5 abasore bakora bigatuma umukobwa azinukwa urukundo

Mu rukundo hagati y’ abantu babiri bakundana hari udukosa tujya tubamo rimwe ugasanga udukoze yirengagije ingaruka zizazamo nyuma. Abasore nibo bakunze kugaragaraho ibintu bimwe na bimwe bakorera abakobwa kugeza aho umukobwa yikuramo ibintu byo gukundana biturutse ku ngaruka yibyo yahuye nabyo mbere.


Hari amakosa amwe namwe abaho uyakorewe akananirwa kwihangana kuburyo bibaviramo no gutandukana. Twahisemo kubagezaho amwe mu makosa atanu umusore ashobora gukora ugasanga havuyemo gutandukana n’ umukunzi we.


1. Kwereka abandi bakobwa ko ubitayeho


Umukobwa mukundana arakugenzura cyane iyo uhuye n’abandi bakobwa kabone niyo baba ari bagenzi be, ikintu cyose ukoze aba akireba. Bamwe mu bahungu bagira ingeso yo kubona abandi bakobwa bakabareba ijisho ryiza, cyangwa se bakabereka ko babitayeho, ndetse ntibatinye no kubasaba numero za terefoni, kandi bari kumwe nabo basabye urukundo mbere.


2. Kutagira ikinyabupfura no kurakazwa n’ubusa


Abakobwa ntibakunda abasore batagira ikinyabupfura, bavuga nabi batajya bishima, birarira , bagashaka kwiyerekana uko batari, ugasanga igihe cyose ari abanyamushiha cyangwa se barakazwa n’ubusa, badatinya kuvuga nabi mu ruhame.


3. Kugira umwanda


Kutagira isuku ni kimwe mu bintu bibangamira abakobwa ndetse bikavamo no kuba batandukana n’inshuti zabo


4. Kumugereranya n’abandi bakobwa


Abakobwa cyangwa se igitsina gore muri rusange, ntibakunda ko ubagereranya n’abandi cyane cyane iyo abo bandi aribo urimo gushimagiza. Gushimagiza umukobwa mwigeze gukundana, uwo mwiganye cyangwa uwo muturanye, bishobora gutuma uyu mukobwa w’inshuti yawe yumva ko atakunyuze, ukaba ukunda abo bandi.


5. Kutamwitaho


Abakobwa bose bashimishwa n’uko abasore b’inshuti zabo babitaho ndetse byaba na ngobwa bakabarata mu bandi. Umukobwa wakwemereye urukundo aba ashaka kumva ko hari itandukanirohagati y’uko yari ameze n’uko ameze igihe afite umukunzi. ikintu umukobwa abashaka nuko umuhungu amwereka ko amwitayeho, kandi akanabimugaragariza.

 

21/Mar/ 2017,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Rocky
Nanjye ndi umsn thank u 4 what u are told 4 us & even me I have Grl frnd she loves me so much! I wish u the best!!
Sal1
Nibyo cyane rnMukomereze aho
nshuti bernard
mufite inkuru zubwenge mukomeze mutugire inama kbs.
habimama fred
mbega byiza mudushakire utundi kbs 2
husskna 3 months ago
wawou mubatubwirire kbx nice idia
Sponsored Content