Sugira Ernest ku rutonde rw’ abakinnyi bifuzwa n’ ikipe ya Everton yo mu Bwongereza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Sugira Ernest ku rutonde rw’ abakinnyi bifuzwa n’ ikipe ya Everton yo mu Bwongereza

Sugira Ernest ku rutonde rw’ abakinnyi bifuzwa n’ ikipe ya Everton yo mu Bwongereza

Sugira Ernest umukinnyi w’ umunyarwanda ukinira ikipe ya As Vita Club yo mu gihugu cya Congo Kinshasa arifuzwa n’ ikipe ya Everton ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza itozwa na Ronald Koeman.

Sugira Ernest w’ imyaka 25 yifujwe niyi kipe nyuma yaho aherutse kwigaragaza atsindira ikipe ye ya AS Vita Club mu mikino ya CAF Champions League ubwo basezereraga ikipe ya Gambia side Ports Authority bayitsinze ibitego bibiri ku busa.

Muri iki cyumweru nibwo ubuyobozi bw’ ikipe ya AS Vita Club bwakiriye ubusabe buvuye mu ikipe ya Everton babamenyesha ko bifuza uyu mwataka w’ Umunyarwanda Sugira Ernest.

Ikipe ya Vita club niramuka ibyemeye biteganyijwe ko Sugira  azahita ajya mu gihugu cy’ Ubwongereza akahamara ibyumweru bibiri ari mu  igeragezwa.

Nkuko ikinyamakuru cya Eyefootball dukesha iyi nkuru cyabyanditse kiravuga ko umutoza wa Everton Ronald Koeman yizeye kubona uyu mwataka doreko afatwa nk’ intwali mu gihugu cy’ u Rwanda bitewe nuko yigaragaje mu mikino ya CHAN iheruka kuba.

Umutoza wa Everton yiteguye gutanga akayabo k’ amafaranga angana n’ ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu y’ amadorali $250,000.

Si ikipe ya Everton ishaka sugira gusa kuko hari n’ amakipe abiri yo mu Bufaransa yifuza uyu musore harimo Rennes na Nice.

Ernest Sugira naramuka aguzwe n’ ikipe ya Everton azaba abaye umunyarwanda wambere uguzwe n’ ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’Abongereza izwi nka Premier League.

Sugira Ernest yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda. Yahereye mu cyiciro cya kabiri akinira ikipe ya AS Muhanga ayivamo yerekeza muri APR FC , yaje kwirukanwa muri APR FC ahita ajya muri AS Kigali ari nayo yavuyemo ajya muri AS Vita Club.

23/Mar/ 2017,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(10)
Uwimana Ephron
Umwana wacu nakomeze atere intabwe imbere tumur'inyuma twebwe abanyarwanda
silent killer
hhhh! sugira mur everton? sukubabeshy urwanda twese twahit dufana everton.
Fizzle-i
Iyi nkuru mwayisanga hano:http://www.eyefootball.com/news/31647/Everton-risk-Rwanda-international-Ernest-Sugira.html
The Brain
Iyi nkuru nta gihamya ifite, niba muvugako eyefootball ariyo yabitangaje nimuduhe link yiyonkuru. Njye Nazengurutse EYE football nshaka iyi nkuru ariko nayibuze, ntaho izwi.
The Brain
Iyi nkuru nta gihamya ifite, niba muvugako eyefootball ariyo yabitangaje nimuduhe link yiyonkuru.
Cypo
Hhhh sugira muri premier legue amahirwe masa muhungu wanjye gusa byaba bitangaje simbabeshye
Cypo
Hhhh sugira muri premier legue amahirwe masa muhungu wanjye gusa byaba bitangaje simbabeshye
penkon
ntimukabeshye abantu sh nkuko uziko utasubira ibwana ninako sugira atakina muri epl.
Vedaste
#urakoze cyane kutugezaho amakuru asobanutse nk'aya. #Serge, biba byiza iyo ubanje kwikorera ubwawe bushakashatsi mbere yo kuhinyuza. Ku makuru yimbitse, warebera kuriki kinyamakuru kindi: https://www.eyefootball.com/news/31647/Everton-risk-Rwanda-international-Ernest-Sugira.html
Serge
Ntimukabeshye
Sponsored Content