Kuvanga indimi imbogamizi z’ ikigonga ba Nyampinga – Shimwa Guelda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Kuvanga indimi imbogamizi z’ ikigonga ba Nyampinga – Shimwa Guelda

Kuvanga indimi imbogamizi z’ ikigonga ba Nyampinga – Shimwa Guelda

Nyampinga w’ umurage wa 2017 Shimwa Guelda abona ko ikibazo cy’ indimi zo mu mahaganga ari imbogamizi ikomeye cyane bikaba akarusho mu rubyiruko kuko usanga bigoye kumva ijambo ry’ urubyiruko hatajemo kuvanga indimi.


Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Nyampinga w’ umurage yaganiriye na EAchamps ubwo hari mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru wahariwe ururimi kavukire rw’ Abanyarwanda.


Uyu mukobwa ukiri muto yadutangarije byinshi aho yagiye agaruka ku rurimi rw’ ikinyarwanda avuga ko byagakwiye ko dukoresha ikinyarwanda nk’ ururimi rw’ ababyeyi kuburyo nabandi baza batugana bakumva ari byiza nabo bakajya baharanira kumenya indimi zacu kuruta uko twebwe twamenya izabo. Yakomeje avuga ko nuyu munsi mukuru wo kwizihiza ururimi kavukire ari iterambere rikomeye mu buryo bwo gusigasigara ururimi ngo rudacika.

Shimwa Guelda na Miss Iradukunda Elsa bari bitabiriye igitaramo cy' umunsi mukuru w' ururimi kavukire


Mu rugendo rwa Guelda kugirango abashe kwegukana ikamba afite rya nyampinga w’ umurage yadutangarije zimwe mu mbogamizi yagiye abona zagoye abakobwa 15 bari bahatanye doreko banabanye ho iminsi itari mike bari muri boot camp I Nyamata. Aho batozwaga bakanigisha umuco uranga igihugu cy’ u Rwanda.


Zimwe mu mbogamizi yadutangarije yabonye bagiye bahura nazo zikabagora cyane harimo kuvuga ururimi rw’ ikinyarwanda aho ngo uwajya kuvuga wese yanyuzagamo akagobekamo rumwe mu zindi ndimi z’ amahanga kandi wenda bari kwimenyereza kuvuga ikinyarwanda cy’ umwimerere.

Shimwa Guelda niwe Nyampinga w' umurage wa 2017

Ikindi kintu kijyanye n’ umuco cyabagoye cyane harimo imbyino za Kinyarwanda. Ho yabisobanuye avuga ko mu rubyiruko usanga baratwawe n’ umuziki wo hanze ndetse n’ imbyino zaho, nuwaba yagerageje kubyina izo mu Rwanda akazibyina mu buryo budakwiriye.


Shimwa Guelda yanzuye asaba ko abayobozi ndetse n’ abantu bakuru bagakwiye kwegera abana bakiri bato bakabatoza gukoresha neza ururimi rw’ ikinyarwanda aho bikwiye yose.

 

25/Mar/ 2017,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content