Miss Fanique yatangije irushanwa rizahuza abafite ubumuga mu ntara zose - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss Fanique yatangije irushanwa rizahuza abafite ubumuga mu ntara zose - Amafoto

Miss Fanique yatangije irushanwa rizahuza abafite ubumuga mu ntara zose - Amafoto

Isimbi Fanique igisonga cya kane cya Nyampinga w’ u Rwanda wa 2017 kuri uyu munsi yatangije igikorwa cy’irushanwa rizahuza abafite ubumuga bo mu ntara zose z’ u Rwanda. Iri rushanwa yaryise Rwanda Amputee Football Championship.

 

Ubwo habagaho igitaramo njya rugamba kuri ba Nyampinga bose uko ari 15 bari bahatanye mu marushanwa ya 2017 buri mukobwa yagiye avuga imihigo yibikorwa azageraho mu mwaka wose bazamara bambaye ikamba.

 

Isimbi Fanique wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’ u Rwanda yatangiye bimwe mu bikorwa bye biri mu mihigo yahigiye Abanyarwanda. Miss Fanique yavuzeko azakura mu bwigunge abantu babana n’ ubumuga akafasha no kwiteza imbere abongerera ikizere.

Miss Fanique abaye umukobwa wambere utangiye kwesura imihigo mu bakobwa 15

Miss Fanique niwe mukobwa ubimburiye abandi mu bikorwa aho yatangije iri rushanwa yise Rwanda amputee football championship avuga ko rizagira uruhare rukomeye mu kwagura umubano w’abafite ubumuga bo mu ntara zitandukanye. Mu mikino yabimburiye indi, ikaba ari iyahuje amakipe ya Gakenke,Musanze, Nyarugenge na Kigali FC. Iyo mikino yose ikaba yarabereye ku Kimisagara mu kibuga cya Primaire Esperance.

Yatangije iki gikorwa ku mugaragaro

28/Mar/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content