Supersexy, Indaya y’ umugabo umwe yihanije abanyarwanda bakomeje kumuvuga ku kibuno cye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Supersexy, Indaya y’ umugabo umwe yihanije abanyarwanda bakomeje kumuvuga ku kibuno cye

Supersexy, Indaya y’ umugabo umwe yihanije abanyarwanda bakomeje kumuvuga ku kibuno cye

Supersexy umugore ukomeje kwamamara cyane ku rubuga rwa instagram bitewe n’ amafoto agenda ashyira hanze yihanije bamwe mu ba Nyarwanda bakomeje kumwiha avuga ko uwakubitira Abanyarwanda kuvuga ari nko gukubitira inka guta amase mu kiraro.

 

Uyu mukobwa w’ umunyarwandakazi amaze kumenywa n’ abantu batari bake biturutse ku mafoto ndetse n’ amashusho agenda ashyira kuri Instagram yerekana imiterere y’ ikibuno cye. Hyacinte Weber wamamaye ku izina rya Nana Supersexy kuri Instagram yavukiye mu Rwanda akurira muri Nyamirambo aza kuhava mu mwaka wa 2011 aho yaragiye kwiga kaminuza mu gihugu cya Uganda yaje kuhahurira n’ umugabo w’ umunyamerika baza kwemerana ubu bakaba babana nk’ umugore n’ umugabo aho banatuye mu mujyi wa Kampala.

 

Mu bituma uyu mugore akurikirwa cyane ku isonga haza ubwiza bwe n’umwihariko w’amafoto n’amashusho asakaza. Ubuzima uyu mugore abamo bujya gusa neza n’ubw’ibyamamare by’i Hollywood aho usanga inkumi yaramamaye biturutse ku gukoresha imbuga nkoranyambaga, gusa Supersexy ngo ‘nta n’umwe mu bakobwa bamamaye ku Isi areberaho ibyo akora’.

Gushyira hanze amafoto nkaya ntacyo biba bimutwaye

Umusaruro yavanye ku mbuga nkoranyambaga ntawubarira mu mafaranga ahubwo ngo areba inshuti yungutse n’uburyo asabana n’urungano rwe.

Supersexy ku giti cye ntago ahuza nabantu bavuga ko yica umuco bitewe nibyo aba akora bamwe bamushinza kwanduza umuco w’ igihugu cy’ u Rwanda ndetse hamwe bakamufata nk’ indaya bavuga ko yaba yiyamamariza kuri Instagram kugirango akunde abone abagabo.

 

Mugihe gishize nibwo yari yatangarije kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda avuga ko adashaka abantu bamwinjirira mu buzima ngo yataye umuco.Yagize ati : “Iby’abo bantu bavuga ngo njyewe nataye umuco cyangwa ngo ibyo nkora bihabanye n’umuco nyarwanda, njyewe numva ko nta kuri bafite. Njyewe ndi Umunyarwandakazi wujuje ibyangombwa utavangiye. Nzi umuco uwo ari wo kuko mama yarandeze antoza umuco. Umuco wa mbere nzi ni ukutabangamira bagenzi banjye mbinjirira mu buzima, niba rero wowe winjira mu buzima bw’abandi ukabacira imanza ukibabona utanabazi, ni wowe uba warataye umuco. Njyewe ntacyo bimbangamiraho, nta mwanya mbiha, mbifata nk’ibintu bisanzwe, abantu baravuga kandi ntiwababuza kuvuga.”

Aya niyo magambo yanditse kuri Instagram ye

Nyuma yo kuvuga ibi byose Supersexy yongeye yihaniza abantu bakomeje kumwita indaya abasubiza avuga ko yishimira kuba indaya y’ umugabo umwe kuko ari umugisha udahabwa abantu bose agaruka no ku kibuno avugako abakibona bakibonera kuri social media ariko ntawabasha kugikoraho.

 

 “ Mfite ishema ryo kwitwa "INDAYA Y'UMUGABO UMWE" kuko ni umugisha udahabwa naburi wese. Ni icyo kibuno nzunguza ni ukukibonera kuri social media ariko ntiwagikoraho uwakubitira abanyarwanda kuvuga ninko NGUKUBITIRA INKA GUTA AMASE MU KIRARO”........ Amagambo ya Nana Supersexy

 

30/Mar/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
mamy
ihenure nakubwira iki! hari nababaye aba star kukurusha. jya uzirikana ko ibyo byose bishira! u have expired date dear!
Chance_queen
That's true girl babwire
Chadrack Irakoze
Ndamuhay Courage Ark Arab Ntarenz No Kwubah Imicyo Y'igihugu Ni Byiza.
Dieudonne
wasting time watching this bodies, nothing else to do?
Francoise murekatete
Good job ariko urababwiye pe niba bafite amatwi yumva nibumve
Sponsored Content