Ku munsi w’ indangamanota Miss Rwanda Elsa yahembye abana bitwaye neza ku kigo cya Rusamaza - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ku munsi w’ indangamanota Miss Rwanda Elsa yahembye abana bitwaye neza ku kigo cya Rusamaza - Amafoto

Ku munsi w’ indangamanota Miss Rwanda Elsa yahembye abana bitwaye neza ku kigo cya Rusamaza - Amafoto

Miss Rwanda Iradukunda Elsa kuri uyu munsi w’ indangamanota yifatanyije n’ abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ ayisumbuye yo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo mu kigo cy’ amashuri ya Rusamaza aho yanashimiye abitwaye neza.

 

Kuri uyu munsi wo kuwa gatanu nibwo abanyeshuri biga mu mashuri abanza bahawe indangamanota z’ igihembwe cya mbere. Mu masaha asaga saa yine z’ igitondo nibwo Nyampinda Elsa yarageze ku kigo cy’ amashuri ya Rusamaza ho mu karere ka Rubavu nawe yifatanya nabo aza no guhemba abanyeshuri bitwaye neza bakabasha kuba abambere.

 

Mu bihembo yagiye aha abo bana harimo ibikapu, amakaramu, amakaye ndetse n’ ibindi bikoresho byibanze ku banyeshuri.

 

Miss Rwanda 2017 amaze iminsi mu burengerazuba bw’u Rwanda mu bikorwa bigendanye n’imihigo yahize ubwo yahataniraga kuba Miss Rwanda.

Mu bikorwa yahize harimo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hamwe n’ubukangurambaga ku rubyiruko bugendanye no kwiga neza, kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda ibishuko bibangiriza ubuzima.

Abana babanje kwiyerekana ku karasisi

Miss Iradukunda Elsa yicaye imbere y' abanyeshuri

Abatsinze neza bahembewe imbere ya bagenzi baboMiss Elsa yafashe ifoto y' urwibutso n' abana yahawe ibihembo

Tags

31/Mar/ 2017,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content