Amafoto yerekana urwego Abanya-Kenya bagezeho mu kumurika imideli | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amafoto yerekana urwego Abanya-Kenya bagezeho mu kumurika imideli

Amafoto yerekana urwego Abanya-Kenya bagezeho mu kumurika imideli

Abanyamideli bo mu gihugu cya Kenya bakomeje kwerekana ko hari intambwe ikomeye bagenda bageraho mu kumurika imyambaro. Ibi baraye babigaragaje mu gitaramo cya fashion star models cyabereye mu gace ka Nakuru ko mu mujyi wa Nairobi.

 

Igihugu cya Kenya ni kimwe mu bihugu byo mu karere k’ Afurika y’ iburasirazuba bikomeje kwerekana ko byateye imbere mu bikorwa bigiye bitandukanye ariko byagera mu myidagaduro bikaba akarusho.

 

Iki gihugu giheruka kuzamo umuhanzi w’ icyamamare ku Isi Chris Brown gikomeje kuza imbere mu bihugu bishyigikira ibikorwa by’ imyidagaduro mu karere k’ iburasirazuba, aho usanga haba ibitaramo byinshi kandi bifite imbaraga. Kenya kandi ifite n’ abahanzi bakunzwe muri Afurika aho kuri ubu bayobowe n’ itsinda rya Sauti Sol riheruka kuza mu Rwanda mu mwaka washize wa 2016.

 

 Si abahanzi gusa kuko no mubijyanye n’ imideli abanyakenya bamaze gutera intambwe ishimishije bitewe n’ ibitaramo bagenda bategura ndetse na hantu hatandukanye batumirwa. Mu ijoro ryaraye ritambutse nibwo habaye igitaramo cya Fashion Star models gihuriwe n’ abanyamideli benshi batandukanye bo muri iki gihugu. Iki gitaramo cyaranzwe n’ imyambarire itamenyerewe cyane nka hano mu Rwanda haba ku basore ndetse n’ abakobwa.

 

Twabibutsako no muri Kigali Fashion week yuyu mwaka wa 2017 izabera mu Rwanda hamaze gutumirwamo abanyamideli bazaturuka muri Kenya bakaza kwifatanya nabo mu Rwanda.

Amafoto yerekana imyambaro y' abamurika imideli muri Kenya

Tags

03/Apr/ 2017,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content