Abahanzi bari muri Guma Guma bahawe nimero bazatorerwaho hifashishijwe ubutumwa bugufi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abahanzi bari muri Guma Guma bahawe nimero bazatorerwaho hifashishijwe ubutumwa bugufi

Abahanzi bari muri Guma Guma bahawe nimero bazatorerwaho hifashishijwe ubutumwa bugufi

Abahanzi bose uko ari 10 bahatanye mu irushanwa rya PGGSS ya 2017 bamaze guhabwa imibare ya nimero bagomba kujya batorerwaho n’ abafana babaha amahirwe binyuze mu butumwa bugufi “sms”.

 

Mu kwezi kwa gatatu nibwo hamenyekanye abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Guma Guma ku nshuro ya karindwi. Uko aba bahanzi baba bahatanye hari byinshi bagenda bakora bibaha amahirwe ubashije kurusha abandi muri byose akabasha kwegukana iri rushanwa.

 

Mubigenderwaho ngo umuhanzi umwe abashe kwanikira abandi bahatanye harimo gutora umuhanzi hakoreshejwe ubutumwa bugufi hakazamo ibitaramo bagenda bakora binyura mu ntara zose z’ igize u Rwanda bagahabwa amanota n’ abakemurampaka.

 

Kuri uyu munsi nibwo hashyizweho nomera za buri muhanzi ku buryo umufana wese wifuza gutora yayifata akajya amutora .

 

Umufana w’umuhanzi runaka ashobora gutora bitarenze inshuro imwe gusa ku munsi aho azajya yandika numero y’uwo ashyigikiye akohereza kuri 4343.

 

Reba nomera z’ iranga buri muhanzi

 

1. Active

2. Bull Dogg

3. Christopher

4. Dany Nanone

5. Davis D

6. Dream boys

7. Mico The Best

8. Oda Paccy

9. Queen Cha

10. Social Mula

 

Aba bahanzi bose uko ari 10 kubatora bizatangira taliki ya 20 Gicurasi 2017 ubwo hazaba habayeho igitaramo cya mbere bisozwe taliki ya 24 Kamena 2017. Uku gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi bifite 10% ku ruhare rw’ umuhanzi mugihe 90% bisigaye ari ibizatangwa n’ abagize akanama nkemurampaka.

 

Twabibutsako ibitaramo bya Guma Guma bizaba inshuro eshanu icyambere gitangirire mu ntara y’ amajyepfo mu karere ka Huye taliki ya 20 Gicurasi, hakurikireho akarere ka Gicumbi taliki ya 27 Gicurasi. Taliki ya 3 Kamena berekeze I Ngoma naho kuwa 10 Kamena mu karere ka Rubavu hahite habaho igitaramo gisoza irushanwa ku italiki ya 24 Kamena kibere mu mujyi wa Kigali.

04/Apr/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content