Mu mafoto: Abahanzi bahatanira PGGSS 7 basuye urwibutso rwa Gisozi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu mafoto: Abahanzi bahatanira PGGSS 7 basuye urwibutso rwa Gisozi

Mu mafoto: Abahanzi bahatanira PGGSS 7 basuye urwibutso rwa Gisozi

Abahanzi 10 bahatanira kwegukana irushanwa rya PGGSS ya 7 basuye urwibutso rwa Gisozi rushyinguwemo imibiri y’ inzirakarengane irenga ibihumbi 250 basobanurirwa amwe mu mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

 

Kuwa munsi wo kuwa gatatu tariki ya 12 Mata 2017 nibwo aba bahanzi basuye Urwibutso rukuru rwa Jenoside mu Mujyi wa Kigali.

Mu masaha ashyira saa cyenda zo ku gicamunsi nibwo abahanzi bageze kuri uru rwibutso batambagizwa bimwe mu bice birugize banasobanurirwa uburyo Jenoside yateguwemo n’uko inzirakarengane zihashyinguye zishwe urw’agashinyaguro zizira uko zaremwe.

Mu byo basobanuriwe ubwo batambagizwaga inyubako irimo amateka yo muri Jenoside, ni uko Jenoside itateguriwe isaha imwe n’iminota 30 dore ko indege ya Habyarimana ikigwa aribwo ubwicanyi bwatangiye. Ahubwo ni umugambi wari umaze igihe utegurwa ahubwo hategerejwe gukora ku mbarutso ngo ibyo bateguye babishyire mu bikorwa.

Abo bahanzi uretse gusura urwibutso bakanasobanurirwa amateka yo muri Jenoside, batanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu 500.000 frw.

Biteganyijwe ko muri iki gihe cy’iminsi 100 abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abo bahanzi bazakomeza kugenda bakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abarokotse Jenoside.

Abahanzi bose uko ari 10 bunamiye imibiri y' abazize Jenoside ishyinguwe ku rwibutso rwa Gisozi

Basobanuriwe amateka y' u Rwanda kugeza Jenoside ibayeho

Abahanzi batanze inkunga y' amafaranga angana n' ibihumbi 500

Tags

13/Apr/ 2017,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
kwizera paul
hhhh yego gufasha nubushake kandi inkunga ninkunga ark kumuhanzi nabahanzi muri rusange ntibagakwiye gutanga ibihumbi mirongwitanu KBS ni make nayo baba binjije nibura buriwese yarigutanga 50000
kwizera paul 5 months ago
sory nari nayisomye nabi yooooo bakoze kbs kubihumbi maganatanu batanze
Sponsored Content