Knowless hamwe na Itel basuye inzu basaniye umukecuru warokotse Jenoside n’ urwibutso rwa Ntarama - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Knowless hamwe na Itel basuye inzu basaniye umukecuru warokotse Jenoside n’ urwibutso rwa Ntarama - Amafoto

Knowless hamwe na Itel basuye inzu basaniye umukecuru warokotse Jenoside n’ urwibutso rwa Ntarama - Amafoto

Abakozi ba Itel, sosiyete izwi mu gucuruza telefone mu Rwanda bakoze urugendo rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ inzu basaniye Karora Justine w’ imyaka 72 utuye mu karere ka Bugesera wagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ku munsi wo kuwa kabiri taliki ya 12 Mata 2017 nibwo abakozi n’ abayobozi ba Itel basuye umukecuru w’ imyaka 72 bubakiye inzu nyuma yaho yabaga mu nzu ushaje ayibanamo n’ amatungo.

 

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama, abakozi ba Itel batashye inzu bubakiye umukecuru w’imyaka 72 wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuhanzikazi Knowles Butera na we yari kumwe n’abakozi ba Itel muri iki gikorwa cyo kwibuka no kuremera incike ya Jenoside.

Karora Justine wabanaga n’ amatungo mu nzu atuye mu ntara y’ iburasirazuba mu karere ka Bugesera, umurenge wa Ntarama, Akagali ka Cyugaro, umudugudu wa Rugarama.  

Knowless n’abo bari kumwe basobanuriwe amateka yaranze ubwicanyi i Ntarama mu 1994. Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu baharokokeye, bavuze ko bashimira cyane ubuyobozi bwa FPR yagize uruhare mu ihagarikwa rya Jenoside.

Bavuga ko imyaka 23 ishize ari umwanya wo kureba ibyo bagezeho kandi ari nako baharanira icyateza imbere igihugu muri rusange.  

Karora Justine, umukecuru wafashijwe na Itel, mu ijambo rye yashimite Itel n’ubuyobozi bwayo, cyane cyane kuba baramutekereje bakamwubakira inzu yendaga kuzamugwaho imuvira yarabuze uzamufasha none Itel ikaba ibimukoreye. Yabashimiye ndetse abifuriza umugisha ku Mana. 

Karora Justine wasaniwe inzu ari kuganira n' itangazamakuru

Butera Knowless arikumwe n' umuyobozi wa Itel na Karora basaniye inzu

Bamwubakiye ubwiherero n' urwogero

Iyi niyo nzu ya Karora mbere yo gusanwa akibanamo n' amatungo

Yahawe n' ibiribwa

Hakozwe urugendo rwo kwibuka bajya ku rwibutso rwa Ntarama

Amafoto: Umuseke

13/Apr/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(7)
ingabire
itel OG nangahee?
Innocent
echamps ndabemera pee.. knowles nawe ni freshe
Gisele
eachamps, ese mucyuruza na itel? kandi samsung?
kezza
ese itel s31 igura angahe?
Hyguette
Gufash nibyiz kuk natw dushobor kuger ah badufash rero mukomerezah kuk ntawumeny aho bwir agez
wix
imana ibakubire kabiri rwose kandi mujye mufashaba abahuye nibibazo nkibi kuko nabo sibo pee mujyira umutima muzima murakabyara
birori emelyne
Imana ibahe imigisha kugikorwa cyiza nkiki mwakoze nukuri siburumwe ubitekereza ariko mwe mwabigezeho imana ishimwe
Sponsored Content