Guma Guma ya 2017 yahantanuye ibiciro mu bahanzi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Guma Guma ya 2017 yahantanuye ibiciro mu bahanzi

Guma Guma ya 2017 yahantanuye ibiciro mu bahanzi

Irushanwa rya Guma Guma ryahanantuye ibiciro mu bahanzi 10 bari muri iri rushanwa aho amafaranga yatangwaga ku muhanzi wa kabiri yagabanyijwe ava kuri milliyoni 7 500 000 ashyirwa kuri milliyoni 4 500 00 uwambere agumana 24 000 000.

 

Irushanwa rya Guma Guma rigiye kuba ku nshuro ya 7 muri uyu mwaka rikomeje kugenda rigaragaramo impinduka zitandukanye bitandukanye n’ ibyagiye biba mu zatambutse. Hahinduwe mo byinshi uyu mwaka haba mu mitegurire mu bitaramo, mu mategeko agenga irushanwa ndetse no ku mafaranga ahabwa abahanzi begukanye iri rushanwa.

 

Uyu mwaka wa 2017 irushanwa rya Guma Guma ryahinduye ibintu byinshi guhera mu kugabanya umubare w’ ibitaramo bizabera mu ntara bigirwa bitanu uretse n’ ibitaramo gusa haje kwinjiramo irindi tegeko rikumira abahanzi bafite imyaka iri hejuru ya 35 y’ ubukure.

Umwaka ushize Christopher wabaye uwa kabiri yahawe 7 500 000 FRW

Ku kijyanye n’ amafaranga abahanzi bahembwaga uretse umuhanzi wa mbere uzaba yegukanye iri rushanwa abandi hajemo impinduka aho umuhanzi wa kabiri yakuwe kuri milliyoni 7 500 000 agenerwa milliyoni 4 500 000 bivuzeko asaga milliyoni eshatu yose bayamukuyeho.

 

Biteganyijwe ko umuhanzi wa mbere azahabwa 24 000 000 Frw, uwa kabiri akegukana 4 500 000 Frw naho uwa 10 akazahabwa 500 000 frw.

Melody wabaye uwa gatau yarushaga ibihumbi 500 000 na Christopher

Umwaka ushize uvuye k’ umuhanzi wa kabiri ku manuka kugera kuwa cumi abahanzi bose barushanwaga amafaranga asaga ibihumbi magana atanu doreko uwa nyuma yahabwaga ibihumbi magana atanu gusa.

 

Kugirango aya mafaranga agabanyurwe icyagendeweho ni umubare w’ ibitaramo byagabanyijwe kuko umwaka ushize byari umunani ubu bikaba byaragizwe bitanu gusa.

Umuhanzi uzaba uwa mbere azahabwa milliyoni 24 000 000 nk' ibisanzwe

Mu mwaka wa 2010 ubwo iri rushanwa ryatangiraga ryageraga mu turere twinshi tugize u Rwanda kuko habagaho ibitaramo 17 Ibyo bitaramo byaje kuva kuri 17 ku nshuro ya gatandatu biba 8 ubu bikaba bigeze kuri bitanu.

Iri rushanwa riza ku mwanya wa mbere mu marushanwa akomeye hano mu Rwanda mu birebana n’ umuziki bitewe n’ impinduka zigenda ziba buri mwaka usanga abantu bagenda bibaza niba ritari kugenda rigana ku musozo doreko aho kwiyongera ibintu byose bigenda bimanuka haba mu bitaramo ndetse no ku mafaranga.

Umuyobozi wa EAP utegura iri rushanwa riterwa inkunga na Bralirwa yavuze ko iri rushanwa ritari gusubira inyuma ahubwo bagenda biga ubundi buryo bushya ku buryo ryazarushaho kugirira abahanzi akamaro.

 

Tags

18/Apr/ 2017,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content