Ishuri rya KFTV ry’ igisha gukina no gukora ama-filime ryadabagije urubyiruko | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ishuri rya KFTV ry’ igisha gukina no gukora ama-filime ryadabagije urubyiruko

Ishuri rya KFTV  ry’ igisha gukina no gukora ama-filime ryadabagije urubyiruko

Leta y’ u Rwanda ibinyujije mu kigo gishwinzwe guteza imbere imyuga WDA babinyujije mu kigo cyigisha kikanahugura ababishaka cya KFTV hongewe gutangwa amahirwe kubashaka kwiga ubumenyigiro bwabafasha kwihangira imirimo.

 

KFTV ikigo kigenga gishamikiye kuri WDA kigisha urubyiruko ibijyanye no kwihangira imirimo y’ umwuga harimo gukora no gukina ama filime ndetse n’ ibijyanye no gutunganya ibiganiro by’ amatekeviziyo n’ ibishushanyo ndetse n’ ibindi byinshi bitandukanye.

 

Ku nshuro ya gatatu iki kigo cyongeye gushyiraho amasomo ku rubyiruko rwifuza kwiga ibyo bakora byose aho amasomo azatangira muri Gicurasi 2017 akazamara igihe kingana n’ amezi atatu.

Bigisha gukina no gukora ama-filime

Ubwo twaganiraga na Mukunzi Ismail umwe mu bayobozi biri shuri rya KFTV yadutangarije ko aya masomo agiye kuba ku nshuro ya gatatu aho ubushize babashishe gutanga ubumenyi kubarenga 100. Yagize ati: ” inshuro ebyiri zashise twabashije guha abarenga 100 imyanya yo kwiga ku buntu (scholarships) bize neza ndetse banabona impanyabushobozi kandi benshi muri bo babashije kwihangira imirimo ndetse abandi babona akazi ku ma televiziyo ndetse n’amazu atunganya imiziki atandukanye ya hano mu gihugu

 

Abifuza kwiga muri iki cyiciro cya gatatu kizatangira muri Gicurasi 2017 bagomba kuba bujuje ibi bikurikira Kuba nibura wararangije amashuri atandatu yisumbuye, Kuba uzi kuvuga ndetse no gusoma ururimi rw’icyongereza, cyangwa igifaransa bikaba akarusho, Kuba witeguye guhita utangira kwiga mu gihe wemerewe umwanya mu ishuri.

 

Ubusanzwe iri shuri rya KFTV ryigisha ibijyanye no gukora amafilime ndetse n’ibijyanye no gutunganya ibiganiro bya televiziyo Gutunganya n’amajwi ndetse no gukora umuziki hamwe n’ ibishushanyo bigezweho bikoreshwa mu kwamamaza.

Ishuri rya KFTV riherereye mu gakinjiro ko mu mugi mu inzu iri munsi ya Manumetal izwi ku izina rya NIZA Plaza aho kwiyandikisha biteganyijwe ko bizarangira taliki ya 20 Gicurasi 2017.

Iyi ni studio ikorerwamo umuziki ikanigishirizwamo

Tags

20/Apr/ 2017,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Niyonsenga Protais
Application forms twazisanga he? rnMwaduhaye email cg whatsapp number?
Niyonsenga Protais
Application forms twazisanga he?
sekamana eric
bishyura gute
sekamana eric
bishyura gute
Sponsored Content