Abahanzi bari muri Guma Guma basuye abanyeshuri bo ku Nyundo, batanga na Milliyoni 3 za Mituweli ku batishoboye - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abahanzi bari muri Guma Guma basuye abanyeshuri bo ku Nyundo, batanga na Milliyoni 3 za Mituweli ku batishoboye - Amafoto

Abahanzi bari muri Guma Guma basuye abanyeshuri bo ku Nyundo, batanga na Milliyoni 3 za Mituweli ku batishoboye - Amafoto

Abahanzi bari mu irushanwa rya Guma Guma yuyu mwaka basuye abaturage bo mu karere ka Rubavu bafasha imiryango isaga 1000 itishoboye bayishyurira amafaranga y’ ubwisungane mu kwivuza nyuma banasura abanyeshuri biga umuziki ku kigo cyo ku Nyundo.

Mbere yuko hatangira ibitaramo bya Guma Guma abahanzi bari muri iri rushanwa bafatanyije n’ ubuyobozi bwabo harimo Bralirwa ndetse na EAP ishinzwe gutegura ibi bitaramo bakomeje ibikorwa byo gufasha abakene babasura bakabaganirirza ndetse bagatanga n’ inkunga bigendeye ku bushobozi bwabo.

Muri iki cyumweru dusoza aba bahanzi bagiye mu karere ka Rubavu aho bari mu gikorwa cyo gutanga ubwisungane bwo kwivuza ku miryango 1000 ituye mu karere ka Rubavu.

 

Aba bahanzi barikumwe na Bralirwa batanze amafaranga ingana na milliyoni 3 z’ Amanyarwanda aya mafaranga akazakoreshwa hagurwa Mituelle de Sante zabo baturage bagize imiryango 1000.

 

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Nyamyumba, umuyobozi waje ahagarariye uwo murenge yashimye uruganda rw Bralirwa ndetse n’ abahanzi muri rusange ku bwigikorwa babakoreye cyo gufasha bamwe mu baturage batishoboye.

 

Nyuma yiki gikorwa abahanzi bose bahise berekeza mu kigo kigisha umuziki cyo ku Nyundo aho bagiye bataramirwa n’ abanyeshuri baho berekana impano zabo.

 

Twabibutsa ko iki kigo cyo ku Nyundo ari nacyo kizavamo itsinda rizacurangira abahanzi mu bitaramo bya Guma Guma nitangira taliki ya 20 Gicurasi.

Abaturage bahawe amafaranga ya Mituweli

Abahanzi bose uko ari 10 bari bahari

Abaturage bari bishimye cyane

Hatanzwe Miliyoni 3 z' Amanyarwanda

Abahanzi bahise basura ishuri ryo ku Nyundo

Aba ni bamwe mu banyeshuri biga umuziki Ku Nyundo

 

 

 

30/Apr/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content