Impinduka mu gitaramo cyo kumurika imideli kizwi nka Rwanda Curtural Fashion Show 2017 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Impinduka mu gitaramo cyo kumurika imideli kizwi nka Rwanda Curtural Fashion Show 2017

Impinduka mu gitaramo cyo kumurika imideli kizwi nka Rwanda Curtural Fashion Show 2017

Igitaramo gihurirwamo n’ abanyamideli bakomeye cya Rwanda Curtural Fashion Show cyzanye impinduka muri uyu mwaka wa 2017 bitandukanye n’ ibitaramo byatambutse mu myaka ishize aho bazakorera mu ntara ndetse no mu mujyi wa Kigali.

 

Rwanda Cultural Fashion Show (RCFS) n’ igikorwa ngarukamwaka gitegurwa na company yitwa IRIS PRO-FILMS 1000 HILLS LTD. Iki gikorwa cyatangiye muri 2012 kigamije kuzamura abanyamideli babanyarwanda ndetse no mubihugu byo muri Africa y’uburasirazuba.

 

Umuyobozi wa RCFS, Celestin Ntawirema atangaza ko hari mpinduka muri uyu mwaka wa 2017 ngo kuko bifuza gukomeza gutegura igitaramo cyiza kandi gikomeza kuzamura abafite impano ndetse n’abahanzi bashya bimyenda mu Rwanda no mu karere .

 

Yagize ati: “Ubundi iki gikorwa twagitangiye nyuma yuko twari dufite studio ifata amafoto nyuma hakajya haza aba models kwifotoza nibwo twagize igitekerezo cyukuntu twajya tubahuriza hamwe hanyuma tugategura event tugatumira abahanzi bimyenda bakaza kwerekana ibikorwa byabo bityo twese tukazamurana ”.

 

Akomeza avuga ko kuva batangira hari abakobwa benshi bagiye babasha kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda bitewe nuko babaga baramaze kubigisha uburyo bagenda mbese bamaze kugira ubuhanga bwo kuba bavuga neza imbere yabantu.

Iki gikorwa kuva cyatangira kitabiriwe n’ibihugu birimo, Uburundi, Tanzania, Kenya,Ghana, USA, Congo (DRC), Uganda, India n’u Rwanda. Uyu mwaka ikazaba ari inshuro ya 5 kizaba kibaye.

 

Celestin yagize icyo abivuga ho ndetse n’ umwihariko wacyo ugereranyije nibyatambutse : “ Agashya kuyu mwaka nkuko twabikoze ubushize, tuzakora igitaramo kizabera mu karere ka Musanze kuri 31 Kanama , Kikazabera muri ReRocks Musanze. Hagamijwe kwerekana umuco nyarwanda ujyanye nimyambarire kubantu bazaba baje mugikorwa cyo kwita Izina abana bingagi. Tuzanakora ikindi gitaramo kuri 30 Nzeri mu mugi wa Kigali hagamijwe kwereka n’ abantu batuye Kigali batazaba babashije kugera Musanze”.

 

Uyu muyobozi asoza ashishikariza ababyeyi kureka abana bakazamura impano zabo mubijyanye no kwerenaka imyenda mu bitaramo “ Icyo nasaba ababyeyi nuko bajya bareka abana mugihe cyose bifuje kwinjira muri uyu mwuga wo kwerekana imyenda kuko ni mwiza bituma bagira ubuhanga mukwitwara neza no kuvuga imbere yimbaga yabantu bityo bikazanabafasha mugihe bagiye mukandi kazi ndetse no kuba abayobozi beza”.

Celestin wicaye hagati niwe muyobozi mukuru wa Rwanda Curtural Fashion Show

Aya ni amwe mu mafoto yerekana Abanyamideli bitabiriye ibitaramo byabanje

Tags

02/May/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content