Abanyarwandakazi bavugwaho kugira ibanga ryo kumenyana, kuryamana no kwishimana n'ibyamamare mpuzamahanga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abanyarwandakazi bavugwaho kugira ibanga ryo kumenyana, kuryamana no kwishimana n'ibyamamare mpuzamahanga

Abanyarwandakazi bavugwaho kugira ibanga ryo kumenyana, kuryamana no kwishimana n'ibyamamare mpuzamahanga

Mu Rwanda usanga hari abakobwa bamaze kuba ibyamamare biturutse mu kuba baragiye bishimana n’ abahanzi cyangwa ibindi byamamare mpuzamahanga byaje mu Rwanda bigasigara binahwihwiswa ko bamwe banaryamanye nabo bitewe n’ amafoto aba yageze hanze.

Hano mu Rwanda hari abakobwa usanga baziranye n’ ibyamamare mpuzamahanga ukibaza aho baba baramenyaniye, kugeza aho icyo cyamamare kije nko mu Rwanda ugasanga uwo mukobwa niwe ufashe iyambere amusanganira ku kibuga cy’ indege.

Benshi mu byamamare haba muri Sinema, umuziki n’ibindi byaje mu Rwanda mu myaka yatambutse, mu magambo bavugaga mbere yo gusubira iwabo bahamyaga ko banyuzwe n’ubwiza bw’Abanyarwandakazi.

Uretse ibyamamare byagiye bivuga ku buranga bw’Abanyarwandakazi, igihugu cy’u Rwanda cyaje mu bya mbere muri Afurika mu kugira abakobwa b’uburanga mu rutonde rwashyizwe hanze mu mwaka wa 2014.

Twabakusanyirije bamwe mu bakobwa bagiye bavugwa mu kugira ibanga ryo kumenyana no kwishimana n’ ibyamamare mpuzamahanag byagiye bigenderera u Rwanda.

 

Gakire Denise

Gakire Denise na Kigozi hano barikumwe kuri The Mirror Hotel nyuma y' igitaramo cyari cyabereye Serena

Denise Gakire, ni umukobwa w’umunyarwandakazi uzwi muri sinema nyarwanda aho akina muri filime yuruhererekane “Sakabaka” yaramenyekanye cyane ubwo havugwaga ibihe byiza yagiranye n’icyamamare Davido ubwo yari mu Rwanda. Uyu ariko, yihariye ibanga ryo kubasha kugirana ubucuti no kugirana ibihe byiza n'ibyamamare mpuzamahanga bitandukanye.

Bamwe mu byamamare byaje mu Rwanda bakagirana ibihe byiza harimo umuhanzi Davido, Diamond Platinumz, Chameleone na Tayo wamenyekaniye mu marushanwa ya Big Brother na Vicent Kigozi wo muri Tanzania.

 

Teta Sandra

Teta Sandra ubwo yarari mu gihugu cya Uganda mu gitaramo

Teta Sandra ni umukobwa umaze kubaka izina hano mu Rwanda bitewe n’ ibikorwa bye haba mu gutegura ibitaramo ndetse n’ urukundo n’ ibyamamare bitandukanye. Mu mwaka wa 2015 nibwo yateguye igitaramo agitumiramo Umuherwekazi akaba n’ umugore wa Diamond Zari ndetse n’ umuhanzi Bebe Cool wo mugihu cya Uganda. Nubwo muri uyu mwaka Teta yarahagaze neza mu rukundo na Derek ubarizwa mu itsinda rya Active sibyamubujije kugirana ibihe byiza na Bebe Cool doreko nyuma yaho yaje no kujya mu gihugu cya Uganda ahakorera ikindi gitaramo byaje no guteza impaka nyinshi abantu bibaza impamvu yagiye asize umukunzi we.

Shaddy Boo

Shaddy Boo niwe wahaye umuhanzi AY ikaze muri Kigali

Shadia ni umugore watandukanye n’ umugabo we uzwi mu gukora amashusho y’ abahanzi Meddy Saleh. Uyu mukobwa yatangiye kumenyekana nyuma yaho atandukaniye n’ umugabo we bitewe n’ amafoto yerekana imiterere ye agenda ashyira kuri Instagram akavugisha abantu batari bake.

Shadia uzwi ku kazina ka Shaddy Boo kuri Instagram nawe ari mu banyarwandakazi bavugwa cyane mu kugirana umubano n’ ibyamamare mpuzamahanga bakishimana cyane. Uyu we yagiye avugwa kuri benshi ariko no kuri uyu munsi yabyihamirije aho yerekanye amwe mu mafoto ye agiye kwakira umuhanzi AY wo mugihugu cya Tanzania nubwo nta mpamvu izwi yamuzanye mu Rwanda.

Ndoli Nikita

Nikita hamwe na Chameleone byavuzwe ko babyumva kimwe

Ndoli Nikita nawe amaze kuba icyamamare bitewe n’ amafoto agenda akwirakwiza hanze asa nkuwambaye ubusa. Uyu mukobwa ukiri muto nawe ari mu bakobwa bafite ibanga ryo kwishimana n’ ibyamamare mpuzamahanga aho byagiye binavugwa cyane ko ari we witaga k’ umuhanzi Chameleone ubwo aheruka mu Rwanda……… Nkuko zimwe mu nshuti ze zabidutangarije zavuze ko banabanaga mu cyumba kimwe igihe cyose yamaze ari mu Rwanda.

Aline

Aline arikumwe na Ykee Benda muri Uganda

Aline ni umunyamakuru kuri Radio na Televiziyo ya Contact fm ni umukobwa ukunze kuvugwa cyane bitewe n’ ikibuno cye ndetse n’ amafoto ashyira hanze ashotora igitsina gabo. Nawe ni umwe mu bakunze kugaragara yahuje urugwiro n’ abahanzi mpuzamahanga baza mu Rwanda. Urugero twavuga nk’ umuhanzi Navio, Ykee Benda n’ abandi benshi bagiye batandukanye.

Asinah

Asinah arikumwe na Andre Ayew Dede ukinira igihugu cya Ghana

Mukasine Asinah ni umuhanzikazi Nyarwanda winjiye mu muziki mu mpera z’ umwaka wa 2015 nyuma yitandukana rye n’uwari umukunzi we Riderman. Asinah yavuzwe cyane ubwo hakwirakwiraga amafoto ye arikumwe n’ umukinnyi wo mu gihugu cya Ghana Ayew Andre Dede aho bifotoje barikumwe bigaragara ko bari kuri hotel mo imbere.

 

Dano Gisa

Uyu mukobwa nubwo atazwi cyane yagaragaye henshi arikumwe na Wizkid

Uyu we ntago aramenyekana cyane muri showbiz Nyarwanda ajya kugaragara hari mu mwaka ushize wa 2016 ubwo habaga igitaramo cya Beer First hagatumirwa umuhanzi wo mugihugu cya Nigeria WizKid. Kuva ku kibuga cy’ indege I Kanombe kugeze uyu muhanzi asubiye mu gihugu cya Nigeria yahoranaga nuyu mukobwa agatoki ku kandi nkuko amafoto yafatwaga yose isura yuyu mukobwa itaburagamo.

03/May/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content