Abahanzi 10 bitabiriye Guma Guma ya 2017 bahuriye mu ndirimbo imwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abahanzi 10 bitabiriye Guma Guma ya 2017 bahuriye mu ndirimbo imwe

Abahanzi 10 bitabiriye Guma Guma ya 2017 bahuriye mu ndirimbo imwe

Abahanzo bose uko ari 10 bitabiriye Guma Guma yuyu mwaka bishyize hamwe bakora indirimbo imwe yitwa Tujye Ibicu ije isimbura Ryoherwa yakozwe umwaka ushize.

 

Nkuko umwaka ushize byagenze abahanzi bari bitabiriye irushanwa rya Guma Guma bakoze indirimbo bose bahuriyemo bakajya bayiririmba mu bitaramo byose bagiye bakora dore ko ariyo banasorezagaho.

 

Indirimbo yuyu mwaka yitwa Tujye Ibicu iri mu njyana ibyinitse yagiye hanze ku munsi wejo kuwa gatatu taliki ya 3 Gicurasi 2017. Iyi ndirimbo izajya yifashishwa naba bahanzi uko ari 10 mu bitaramo byose bazanyuramo uyu mwaka.

 

Iri rushanwa rya Guma Guma rizatangira tariki ya 20 Gicurasi rirangira kuya 4 Kamena 2017, rizanyura mu turere dutanu ribanzirize I Huye kuwa ‘20/05/2017’, hakurikireho Gicumbi ’kuwa 27/05/2017’, Ngoma ‘03/06/2017’ , Rubavu ‘10/06/2017’, risorezwe mu mujyi wa Kigali kuwa ‘24/06/2017’. Abahanzi bazahatana ni Christopher , Social Mula, Dream Boys, Active, Queen Cha, Paccy Oda, Danny Nanone, Bull Dogg, Mico The Best na Davis D.

Basha Kumva indirimbo Tujye Ibicu ihuriweho n' abahanzi 10

 

04/May/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content